Zari Hassan yiyamye abaha akato umuhungu we w’umutinganyi

Zari Hassan umunya-Uganda uba muri Afurika y’epfo ukunzwe cyane kumbuga nkoranyambaga yagaragaje ko ashyigikiye umuhungu we Raphael Ssemwanga Junior watangaje ko aryamana nabo bahuje ibitsina.

Uyu muhungu wa Kabiri Zarinah Hassan yabyaranye n’umugabo wari umuherwe mugihugu cya Uganda Ivan Ssemwanga, gutangaza ko ari umutinganyi byatumye abagande bamwibasira cyane kumbuga nkoranymbaga.

Zari ubwo yasubizaga abamubazaga impamvu ashyigikiye umuhungu we, yahamije ko ari uburenganzira bwe kuba umwana yakwihitiramo icyo ashaka kubacyo, ariko yongerako ibi uyu muhungu yabikoze mu rwego rwo guca intege abakobwa n’abagore birirwa bamwoherereza amafoto bambaye ubusa kumbugankoranyambaga uyu mwana akoresha.

Zari ati ” Mubyukuri afite umukobwa bakundana, gusa ibi yabitangaje kubera kurambirwa abakobwa bamwoherereza amafoto muri DM bambaye ubusa,abandi bamwaka amadorali, icyamubereye cyiza ni ugutangaza ko ari umu gay, ni mu mureke mumuveho ni uburenganzira bwe.”

Ku wa Gatanu mu ijoro nibwo uyu muhungu Raphael Junior yagiye Live kumbuga nkoranyamba akoresha maze asubiza ibibazo byose abamukurikirana bamwibazagaho ari naho yatangarije ibyerekeranye n’ubuzima bwe bwite atangazako ari umutinganyi.

Raphael ni umwana wa kabiri wa Zari, mu bana batatu yabyaranye n’umukire witabye Imana w’umugande babyaranye abana batatu, ubu Zari afite abana batanu harimo babiri yabyaranye n’umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, Zari aba muri Afurika y’epfo ari naho abana n’aba bana bose.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *