Yinjiye nkumukomando umugozi ucitse mugenzi we aramuseka

Umuririmbyi Diamond Platnumz akaba n’umuyobozi mukuru wa WCB yagize icyo avuga nyuma yuko umuhanzi Rajab Abdul Kahali uzwi ku izina rya Harmonize wahoze akorana na WCB ahanutse ku mugozi akitura hasi ubwo yinjiraga mu birori bikomeye mu gitaramo cya Young Africans cyabereye kuri Stade ya Benjamin Mkapa, muri Dar es Salaam. Nyuma y’ibyabaye, umufana uzwi nka Archbordy yagiye gutanga ibisobanuro kubyo Diamond yari amaze gutangaza amumenyesha ibyabaye.

Uyu mufana yavuze ko umwe mu bahungu be yaguye mbere yo kuririmba we (Archbordy) akaba abona ko byatewe nuko Harmonize yibagiwe inyigisho yahawe igihe yari muri label ya WCB. Uyu mufana yanditse agira ati: ”Hano umuhungu wawe waguye, ngira ngo yibagiwe imyitozo ya WCB….!””

Mu kumusubiza yihuse, Diamond yabwiye umufana ko impanuka zibaho rimwe na rimwe igihe cyose abantu bari ku kazi, kandi icyiza cyo gukora ni ukumusengera aho kumuseka, ati: “@Archbody Impanuka ku kazi, bibaho rimwe na rimwe…. Ntumuseke, Mumusabire ni Gukiranuka. ”

Harmonize yari ayoboye mu birori byo kwizihiza umunsi wa Young Africans Sports Club (Yanga), byabaye ku Cyumweru taliki ya 30 kanama 2020. Nubwo yaguye, kugeza ubu ntiharamenyekana niba umuyobozi wa Konde Music Worldwide yarakomeretse kuko yakomeje akaririmba ndetse agashimisha abari bitabiriye iki kirori..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *