Yahinduwe umutindi nyakujya ubu agiye guhera kuri zeru

Kaneza Isaie usanzwe ari umukozi wa SACCO y’Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, kuva ku wa 2 Gashyantare 2021 ararana n’umugore n’abana 5 muri shitingi mu itongo, akavuga ko yabuze aho aberekeza nyuma yo gusenyerwa inzu ye n’ubuyobozi bw’uyu murenge ku cyo yita akarengane, nta handi yaberekeza kuko yasenyewe yari yarirukanwe mu nzu yabanje gukodesha kubera kubura amafaranga yo kwishyura.

Uyu mugabo w’imyaka 40, aganira na Bwiza dukesha iyi nkuru yamusanze mu itongo ry’inzu yashyizwe hasi yose n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gihundwe bumushinja kubaka ahatemewe, yayitangarije ko yubatse abyemerewe n’ubuyobozi bw’umudugudu n’akagari yiyambaje nyuma y’uko iki kibanza yahawe n’ababyeyi be cyari kimaze amezi 6 agishije ariko atarabona ayo kucyubaka, ku nguzanyo yahawe na SACCO akorera akacyubaka, akaba atumva ukuntu yakwemererwa kubaka n’ubuyobozi, mu gice kirimo n’izindi nzu burimo bwubakiramo abatishoboye zimeze nk’iye,hari n’iz’abandi baturage zihubatswe vuba nyamara we agasenyerwa izo zindi ntizikorweho.

Ati: “Nubatse nabyemerewe n’ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari kuko aho nubakaga hemewe kubakishwa ibikoresho bitaramba hari n’izindi ziri hafi aho zirimo n’iz’umurenge uri kubakira abatishoboye, inzu nayigejejemo umuryango umukuru w’umudugudu, Chairman wa FPR mu kagari n’abadaso (DASSO) bayisangamo umugore n’abana nijoro bayibafotoreraho, nibaza ukuntu baje iryo joro. Mu gitondo ku wa 2 Gashyantare bazana n’ushinzwe imyubakire mu murenge n’abandi 6 bafite amashoka n’imihoro bansenyera n’umugore n’abana barimo nagiye ku kazi, bakuwemo n’abaturage, umwe mu bana agarurwa agiye kwiyahura kubera ibyo yabonaga bidukorerwa.’’

Yarakomeje ati: ’’Nashyizemo shitingi kuko nta handi nakwerekeza, mfite inguzanyo ya SACCO, umugore nta kazi agira, iyo nakodeshaga bayinyirukanyemo, nabuze ayo nyishyura. Aha ni ahantu h’imbeho kandi nanjye mfite impungenge z’abana banjye ariko nta kindi nakora. Gusa mfite n’impungenge z’umutekano wanjye kuko abansenyeye bakomeje kunyoherereza ubutumwa bw’iterabwoba ko ningumishamo iyo shitingi, bankuramo banshyizemo amapingu. Ariko nta kindi nakora nibanankura aha nzemera nyizererane ku mutwe n’umuryango, nta bundi bukode nabona.’’

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bagaragaza impungenge z’imibereho y’aba bana, bavuga ko ’abajya ku ishuri basigaye bataha bwije cyane kubera impungenge z’aho bataha, bagasanga uburenganzira bw’abana bukwiye kubahirizwa ntibakomeze kurara rwantambi gutyo.’’

Umwe ati: “Babayeho mu buzima bubi cyane muri iyi shitingi kuko aha ni ahantu h’imbeho nyinshi, iyo imvura iguye abana baracumbikishirizwa kandi bari babonye inzu yabo, tukumva ari akarengane kuba yarashenywe yuzuye kandi kano gace nta nzu y’amatafari n’imwe iharangwa, n’izo ubuyobozi bwubakira abatishoboye ni nk’iyi. Kuba we yarafashe inguzanyo akubaka yanabyemerewe n’ubuyobozi bugahindukira bukamusenyera butarigeze bumwandikira ibaruwa imuhagarika kubaka, ntibunamwandikire imusaba gukuraho iyo nyubako ahubwo tukabona amashoka n’imihoro basenya, tubona hari igikwiye gukorwa n’ubuyobozi ku bw’aba bana.’’

Kaneza Isaie avuga ko muri uku gusenyerwa yahombye amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 3 kandi amenshi ari inguzanyo ya SACCO, ko n’iyo yerekwa ikosa agacibwa amande yari kuyishyura ariko ntibamuhombye aka kageni. Asa gusubizwa ibikoresho bye batwaye, akanubakirwa inzu ye bashenye, n’ibyo guterwa ubwoba ko bashobora no kumwirukanisha ku kazi bakabireka agatuza kuko ibyo ngo akomeza gukorerwa bimutera ihungabana n’umuryango we, akanababazwa n’uko kuva yasenyerwa nta muyobozi n’umwe wigeze ahagera ngo arebe imibereho abana be barimo, aho avuga ko bashobora no kwicwa n’inzara kuko atabona icyo abagaburira anakodesha indi nzu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gihundwe, Niyibizi Jean de Dieu yemera ko ari we wohereje abasenyera uyu muturage, ko byakozwe kuko yari yamubujije kuhubaka kuko ari mu manegeka akabirengaho. Kohereza abafotora nijoro na byo ngo byakozwe kuko muri iryo joro yari acyubaka mbere y’uko yinjizamo umugore n’abana, kubashyira muri shitingi akabifata nko kwigomeka ku buyobozi.

Ati: “Biriya ni ukwigomeka ku buyobozi kuko twanamwemereye kumukodeshereza amezi 3 igihe agishaka ahandi yashyira umuryango akabyanga, ibikoresho by’inzu ye tubitse tukamusaba gusaba imbabazi ngo tubimusubize na byo akabyanga. Ni umukozi wa Leta, nta bushobozi abuze, ntanayobewe ko ibyo yakoze anakomeje gukora bihanirwa, tukamusaba kubaka ahandi hatari hariya mu manegeka ariko nakomeza ibyo kwigomeka ntazabura kubibonera ingaruka.’’

Mu gihe uyu muturage atumvikana n’ubuyobozi ikigomba kumukorerwa nyuma yo kumusenyera, abaturage bakomeje gusaba ubuyobozi kurengera aba bana bakomeje kubigwamo bakarindwa imibereho mibi barimo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *