Yagaragaye yambaye umupira uriho ifoto ya Habyarimana

Kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira ifoto y’umugabo wo mu Ntara y’Amajyepfo, wagaragaye yambaye umupira uriho ifoto ya Habyarimana Juvénal wayoboye u Rwanda, ibintu byatumye benshi bamwibazaho cyane.
Uyu mugabo bivugwa ko yitwa Ngarambe Magnifique, ni uwo mu Murenge wa Ntyazo mu Kagari ka Bugali. Afite imyaka 60 y’amavuko, yahoze mu Ngabo z’u Rwanda aho yasezerewe mu 1998. Kwambara uyu mupira ngo abikora agamije kwigisha abana amateka.
Ifoto ye yakwirakwiriye imwerekana yambaye umupira w’icyatsi uriho ifoto ya Habyarimana n’amabara y’ishyaka rye rya MRND; icyatsi, umuhondo n’umutuku.
Bene aya mabara n’imyambaro iriho ifoto ya Habyarimana yakoreshwaga nko mu gihe cy’amatora yo gutora umukandida rukumbi wa MRND aho byabaga bizwi neza ko ariwe ugomba gutsinda kuko ntawe babaga bahanganye cyangwa se no mu bindi bikorwa by’iri shyaka.
Ni umwambaro wambarwaga kandi mu bindi birori nko kwizihiza itariki yafatiyeho ubutegetsi izwi nk’iya 5 Nyakanga.
Kwambara uyu mwambaro ubwabyo nta kibazo kirimo ndetse nta n’icyaha mu mategeko y’u Rwanda, ariko icyibajijweho ni ukubona umuntu wambaye umwenda uriho Habyarimana bijyanye n’amateka y’igihugu.
Ikindi ni aho uyu mugabo yakuye uyu mwambaro, niba yarawukoresheje cyangwa se niba ari uwo yabitse mu myaka hafi 30. Bamwe ku mbuga nkoranyambaga wasangaga bibaza niba nta kindi cyaba cyihishe inyuma yo kuwambara.
Hari abavuze ko kuba hari uwakwambara umwenda uriho abayoboye u Rwanda abenshi nta kibazo babigiraho ariko kuri Habyarimana nk’umuntu wari ishyiga ry’inyuma mu mugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi we bishobora kugira ikindi gisobanuro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *