Yafashwe amaze kwica umukobwa nawe agerageza kwiyahura

Umusore w’imyaka 23 w’umumotari, wasanzwe mu Mudugudu wa Gisasa mu Kagari ka Ngara mu Murenge wa Bumbogo mu Karere Gasabo, mu nzu arembye bikomeye irimo umurambo w’umukobwa, aho bivugwa ko uwo mumotari yaba ariwe wamwishe hanyuma akagerageza kwiyahura

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko RIB iri gukora iperereza kuri iki kibazo nyuma yo guhabwa amakuru n’abaturage ko hari umuntu wapfiriye mu nzu.

Murangira ati “ RIB yakiriye amakuru ko hari abantu bashobora kuba bapfiriye mu nzu, hanyuma RIB yihutira kujyayo igezeyo isanga umusore w’imyaka 23 ameze nabi bikekwa ko yagerageje kwiyahura akoresheje umuti wica udukoko. Hanyuma umukobwa witwa Uwamahoro Denise yapfiriye mu nzu y’umumotari bikekwa ko yapfuye anizwe.”

Umurambo w’uyu mukobwa wajyanywe mu bitaro muri Rwanda Forensic Laboratory ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma naho uwo mumotari ari kwitabwaho mu bitaro bya Kibagabaga. Ubu iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye urwo rupfu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *