Ya nama yatumijwe na DRC ishobora kuba kuwa 07/10 ikabera i Goma

Inama y’Abakuru b’ibihugu byo mu karere yari yatumijwe na Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yaherukaga gusubikwa mu minsi ishize kubera impamvu zirimo na Covid-19, izaba kuri uyu wa 07 Ukwakira 2020,hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Nkuko ikinyamakuru The New Times kibitangaza,abakuru b’ibihugu birimo Rwanda, DR Congo, Uganda, Burundi na Angola.

Iyi nama Perezida Tshisekedi yatumiyemo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Joao Lurenço wa Angola mu kwezi gushize, igamije kwiga ku mahoro,umutekano,dipolomasi n’imibanire hagati y’ibihugu.

Kuri uyu wa Kabiri,itangazo ryavuye muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga rigira riti “Imyiteguro y’iyi nama irarimbanyije.Abaministiri barateganya kuganira binyuze ku ikoranabuhanga rya videwo nyuma ya saa sita mu gihe inama y’abakuru b’ibihugu izaba ku munsi w’ejo.

Perezida Tshisekedi yari yatumije iyi nama yagombaga kubera I Goma iza gusubikwa bitunguranye kubera impamvu zinyuranye zirimo na Covid-19.

Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Burundi yandikiye bagenzi babo bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ku wa 08/09/2020, bavuga ko abategetsi b’u Burundi badashobora kwitabira iyi nama kubera bari bafite akazi kenshi.

Perezida Kagame yabwiye RBA mu kwezi gushize,ko iyi nama yatumiwemo na mugenzi we Felix Tshisekedi n’abandi baperezida barimo Ndayishimiye na Museveni,yavuze ko igoranye kubera ko iri mu bihe bya Coronavirus kandi itazakorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga gusa yemeza ko igamije umubano mwiza.

Ati “Haracyari inzitizi muri ibi bihe bya Coronavirus,abantu bagahura badakoresheje ikoranabuhanga.Abantu baracyashaka uburyo no kumva neza ingaruka zabyo ariko ni inama igamije umwuka mwiza hagati ya RDC,U Rwanda,Uganda n’u Burundi ndetse haravugwamo n’abandi bagiye batumirwa nka Perezida wa Angola cyangwa bikazagera kuri Congo Brazzaville.Ikigamijwe n’umubano mwiza hagati y’ibihugu.Ntawe utabyishimira.”

Minisitiri Biruta aherutse kuganira na Jeune Afrique avuga ko iyi nama y’abakuru b’ibihugu yari yatumijwe na perezida Tshisekedi yagoranye bitewe n’ibihe isi irimo bya COVID-19 byatumye abaperezida badahura gusa avuga ko u Rwanda ruzayitabira ubwo ibintu bizaba bimeze neza ariko ko bitashoboka kugeza mu ntangiriro z’umwaka utaha kereka hakoreshejwe ikoranabuhanga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *