Wa mukobwa wiyemeje kwigarurira Diamond ari kuririra mumyotsi

Umuririmbyi Suzan Michael[Pretty Kind ] ubifatanya no gukina filime yihaye umuhigo wo kurwana inkundura kugeza igihe azegukana umutima wa Diamond Platnumz wari umugabo wa Zari.

Diamond yari amaze imyaka itatu abana mu nzu na Zarinah Hassan wo muri Uganda ndetse babyaranye abana babiri. Uyu muhanzi yagiye akururana n’abandi bagore barimo Hamisa Mobeto na we yateye inda babyarana umuhungu.

Mu by’urukundo, Diamond yagiye avugwaho kujarajara na we yigeze kubyemera kuko ngo ‘ibimubaho bikururwa n’uburyo yamamaye’. Mobeto ni we mugore bari kumwe mu buryo buhishe ndetse nyina wa Diamond aherutse kumukubita amusanze mu buriri bw’umwana we.

Ubu, hadutse undi mukobwa usanzwe akora umuziki muri Tanzania witwa Pretty wabwiye ikinyamakuru Global Publishers ko afite umugambi ukomeye wo gushakisha inzira zishoboka zose zizamugeza kuri Diamond kugeza bakundanye akamwibagiza abandi bagore bose.

Yagize ati “Diamond nzamukuru kuri Mobeto kuko ndamukunda cyane, si nsinzira kubera we. Mobeto ntiyizere ko yamaze kumwigarurira. Hari igihe nabonaga kwigarurira Diamond bigoye kubera ko nyina yakundaga Mobeto cyane, ubu inzira imeze neza nyuma y’aho akubiswe na nyina wa Diamond.”

Suzan wifitiye icyizere gikomeye ko azabigeraho yashimangiye ko afite amayeri azakoresha akigarurira Diamond mu gihe atarashyingiranwa na Mobeto. Yabajijwe niba bizamworohera gutandukana Diamond na Mobeto kandi bafitanye umwana Pretty avuga ko ntacyo bivuze.

Yagize ati “Ikibazo cyawe kiransekeje ni uko utanzi, nzamumukuraho muzatangara. Abo byananiye ni bo, njye ndashoboye, kandi mfite intego y’uko icyo nshatse nkigeraho. Abanzi bo baransobanukiwe. Uzabaze abakobwa twari kumwe mu Buhinde.

Uyu mukobwa yiyemeza ko bizarangira yegukanye umutima wa Diamond burundu akamwereka ko ariwe bakwiranye wenyine bakwiranye gusa yiyibagiza ko ubu Diamond yahojeje amarira na Tanasha ubu wenda kwibaruka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *