Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Damien yahawe imbabazi

Ibi byatangajwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021.
Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa 3 Nyakanga 2020, bivuze ko yari amaze umwaka n’amezi atatu muri gereza.
Yari yarakatiwe gufungwa imyaka itatu ahamijwe icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, akaba yari yaranaciwe ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, nk’uko biri mu mwanzuro watangajwe ku wa 27 Ugushyingo 2020 n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwamuburanishije.
Nyuma yo gukatirwa, yahise ajurira, umwanzuro ku bujurire bwe utangazwa ku itariki ya 29 Nzeri 2021, ugaragaramo ko yagabanyirijwe igihe yagombaga gufungirwa muri gereza.
Icyo gihe urukiko rwatangaje ko Dr Pierre Damien Habumuremyi asubikiwe igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe n’amezi atatu, rutegeka ko afungwa umwaka umwe n’amezi icyenda, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 892 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *