Uwahoze ari Minisitiri w’amashuri agiye kubazwa ibijyanye na ruswa imuvugwaho

Uwahoze ari Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda akaza no kugira indi myanya mu nzego za Leta zikomeye, Dr Gahakwa Daphrose, yatawe muri yombi akekwaho ibyaha birimo ibya ruswa.

Inkuru ducyesha RBA ivuga ko Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko Dr Gahakwa Daphrose yatawe muri yombi kubera ibyaha akekwaho.

Dr Gahakwa yanabaye umuyobozi Wungiri mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, aza kwirukanwa na Minisitiri w’Intebe muri 2018.

Dr Gahakwa yabaye Minisitiri w’Uburezi muri 2008 avaho muri 2009 ubwo Guverinoma yavugururwaga asimburwa na Dr Charles Murigande uherutse kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru.

Dr Gahakwa ufite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu bijyanye n’ubuhinzi, mbere y’iriya myaka, yabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Amakuru akomeza avuga ko Dr Gahakwa Daphrose afungiye kuri station ya Police ya Remera mu Karere ka Gasabo.

Akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo kunyereza umutungo wa Leta n’Icyaha cyo gutanga amasoko ya Leta mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko Dr Gahakwa Daphrose yakoze biriya byaha ubwo yari umuyobozi mukuru w’agateganyo w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *