Uwafashaga Bin Laden kugaragara yapfuye

Umunyamakuru Robert Fisk wari ufite imyaka 74 yapfuye, mu bikekwa ko yazize ikibazo cyo gucika k’udutsi two mu bwonko.

Ikinyamakuru Irish Times kivuga ko kuwa gatanu yajyanywe mu bitaro mu mujyi wa i Dublin ari naho yapfiriye nyuma yaho.

Mu kiganiro cya mbere yagiranye na Osama Bin Laden mu 1993 yavuze ko ari “umugabo utavuga menshi” ariko wita kuri buri kantu gato kose aho arwanira intambara ze.

Robert Fisk yahawe ibihembo byinshi kubera akazi ke mu burasirazuba bwo hagati, aho yatangiye gukorera kuva mu myaka ya 1970.

Ariko kandi yari umunyamakuru wanenze politiki mpuzamahanga y’Amerika na Israel, hamwe n’ibihugu by’uburengarazuba.

Yataye amakuru mu ntambara zo mu burasirazuba bwo hagati, mu karere ka Balkan no muri Africa y’amajyaruguru mu gihe cy’imyaka irenga 50.

Yavukiye mu Bwongereza hafi ya London mu 1946, nyuma abona ubwenegihugu bwa Ireland aho yari afite urugo hanze gato y’umurwa mukuru Dublin.

Perezida wa Ireland Michael D Higgins ku cyumweru yatangaje “umubabaro ukomeye” kubera urupfu rwa Fisk.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *