Urupfu rwa Mamadou tandja rwahangayikishije isi yose

Mamadou Tandja wabaye Perezida wa Nigeri kuva mu 1999 kugeza mu 2010 yapfuye kuri uyu wa Kabiri afite imyaka 82 mu murwa mukuru Niamey.

Itangazo ryavuye mu biro bya Perezida muri icyo gihugu rivuga ko hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu cyose mu rwego rwo kumuha icyubahiro akwiriye. Ntabwo icyahitanye Tandja cyatangajwe.

Uyu mugabo wabaye umusirikare, yinjiye muri politike mu 1990. Yabanje kuba Minisitiri w’Umutekano ku butegetsi bwa Ali Saibou.

Mu 1999 yatorewe kuyobira Niger, atorerwa manda ya kabiri mu 2004. Yahiritswe ku butegetsi mu 2010 ubwo yashakaga guhindira Itegeko Nshinga ngo yongere kwiyamamaza.

Tandja amaze iminsi ubuzima bwe butifashe neza, ndetse yajyaga ajya kwivuza mu Budage, u Bufaransa na Maroc.

Urupfu rwe ruje mu gihe igihugu cye cyitegura amatora rusange arimo n’aya Perezida azaba tariki 27 Ukuboza 2020.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *