Urukundo rw’Umubyeyi rwamwibagije ko ari Umusitari

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania Diamond Platnumz, yongeye guhura n’abana be nyuma y’imyaka ibiri yari ishize atabaca iryera.

Ku munsi w’ejo tariki ya 05 ugushyingo uyu mwaka nibwo umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania Diamond Platnumz, yarenzwe n’ibyishimo byo kongera guhura n’abana be nyuma y’imyaka igera muri ibiri.

Ku munsi w’ejo nibwo Zari uwahoze ari umugore wa Diamond ndetse banabyaranye abana babiri, yerekeje mu gihugu cya Tanzania ari kumwe n’abana be. Ni nyuma y’igihe kinini Zari n’abana be bari bamaze bibereye South Africa.

Diamond Platnumz yagaragaje ibyishimo byinshi atewe no kongera guhura n’abana be nyuma y’igihe cyari gishize atabaca iryera. Muri Videwo yatangajwe na Wasafi Records, igaragaza ukuntu abana nabo bari bishimye cyane kongera kubona se abafashe mu biganza bye.

Uwahoze ari umugore wa Damond Zari, yabajijwe niba yaba agarutse ngo bazure urukundo rwabo rwari rwarangiritse, Zari asubiza ko aje muri Tanzania ku mpamvu zo kwereka abana se, ndetse na se w’abana ngo akaba yari abakumbuye bikomoye.

Mu magambo Zari yatangaje ubwo yari akigera ku kibuga k’indege hariya muri Tanzania, yaravuze ati:

“Hari ibintu byinshi cyane biri kugenda biba ku mbuga nkoranyambaga gusa ndatekereza ko ku bwange nazanye abana hano, kubera ko se yashakaga kubabona cyane kuko yari abakumbuye ku rwego rwo hejuru. Hari hashize igihe kingana n’imyaka ibiri atabona abana be. Ndatekereza ko agiye kugirana ibihe byiza n’abana be muri iyi minsi tugiye kumara hano”.

Zari kandi yabajijwe igihe agiye kumara muri Tanzania, avuga ko kugeza ubu ataramenya neza igihe bazamara muri iki gihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *