Umwe mu batoza bakomeye mu rwanda afunzwe azira gushwana na Police ya Musanze

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ukuboza 2020, Umutoza wa Musanze FC, Seninga Innocent, yatawe muri yombi kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, akarenza amasaha yo kugera mu rugo. Biravugwa ko yanabanje kuruhanya n’abashinzwe umutekano.

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’ u Rwanda yashyizeho ingamba zirmo ko abantu bagomba kuba bageze mu ngo saa mbiri z’ijoro ndetse batemerewe kugenda kugeza saa Kumi z’igitondo (8pm-4Aam), by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru kuva tariki ya 22/12/2020 kugeza tariki 06/01/2021.

Izi ngamba zikurikizwa mu gihugu hose uretse mu Mujyi wa Musanze aho abaturage batagomba kurenza isaha ya moya (7pm) bataragera mu rugo. Impamvu ngo ni uko muri uyu mujyi ari ihuriro ry’abakora ubukerarugendo n’abajya mu duce dutandukanye.

Ubusanzwe abafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID19 bajyanwa ahabugenewe nko muri sitade bakaganirizwa, bagacibwa amande ubundi bakarekurwa.

Amakuru TV10 ikesha bamwe mu bayobozi n’ababonye iki gikorwa cyo kumuta muri yombi kiba, avuga ko we impamvu yatawe muri yombi ari uko yabanje kuruhanya n’inzego z’umutekano, byatewe no kuba yari yanyweye agatama nk’uko abatanze amakuru babivuga.

Ngo Seninga kandi yabwiraga abapolisi ko yatoje ikipe ya Police Fc, akabyitwaza ananirana ku byo bamubwiraga byiyongera ku kuba yarengeje amasaha yo gutaha.

Bamwe mu bazi uyu mutoza bavuga ko asanzwe akunda agatama rimwe na rimwe ngo bikaba n’intandaro yo kutubahiriza neza akazi ko gutoza aba yahawe, gusa bagahamya ko mu busanzwe uyu mutoza ari umuhanga kandi ko yitwaye neza yaba umwe mu batoza b’abahanga iki gihugu gifite.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *