Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yatangaje ko uzafatwa aragiye inka zizatezwa cyamunara

Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru mu nama yagiranye n’aborozi bo mu Murenge wa Murundi ahabarirwa inzuri nyinshi zikora ku Kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Aborozi bibumbiye muri Koperative MUFCOS (Mubari Famers Coooperative Society) ari nayo ikusanya umukamo wose ikawugurisha ku Inyange kuri ubu barishimira ko umukamo babona buri munsi ukomeje kwiyongera aho wavuye kuri litiro 3000 ukagera kuri litiro 8000.

Umuyobozi wa MUFCOS, Sebudandi Stephano, yamurikiye ubuyobozi ibikorwa by’iterambere iyi koperative yagezeho birimo kwigurira imodoka ya miliyoni 20 Frw itwara umukamo ndetse irateganya kugura indi ya miliyoni 66 Frw.

Yakomeje avuga ko akurikije uburyo leta yabafashije mu bikorwa bitandukanye batagakwiriye kuba bamwe muri bo bakijya kuragira mu Kigo cya Gabiro.

Mu bikorwa bafashijwe birimo gutererwa ubwatsi, guhabwa ibikoresho bitandukanye birimo imiti n’ibindi ndetse no kwegerezwa abafatanyabikorwa batandukanye babafasha mu kuzamura umukamo no gukorana ibindi bikorwa bigamije iterambere.

Meya Murenzi yashimye intambwe bamaze kugeraho ariko avuga ko hari inka nyinshi zifatirwa mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro bene zo bakazihakana nyamara bakurikirana bakabamenya, asaba aborozi kutakivogera kuko bose bahawe inzuri zo kororeramo.

Ati “Mwaretse ikigo cya gisirikare mukaragira mu nzuri mwahawe, uyu munsi bafashe inka zawe, ejo bafashe iza mugenzi wawe ariko ugasanga iza runaka zisubiyemo na none. Twongeye kubasaba kubireka rwose kuko turacyabona abaragirayo.”

Yasabye aborozi kutarenga inzuri zabo kuko kuri ubu abazajya bafatwa inka zabo zagiye mu Kigo cya Gabiro ngo zizajya zitezwa cyamunara hanyuma na nyirazo akurikiranwe.

Yakomeje ati “Tumaze igihe rwose kirenga imyaka itatu tubuza aborozi kujya kuragira mu Kigo cya Gisirikare cya Gabiro, ni ikigo gikorerwamo ibikorwa bya gisirikare gusa bidakwiriye kuvangwa n’inka; tumaze iminsi tubibasaba ariko ubona harimo abakiyiba bakajya kuragirayo, tuba tubaburira kuko uwufatiweyo arabihanirwa nkuko amategeko abiteganya.”

Inama Njyanama z’uturere dutatu dukora ku Kigo cya Gabiro aritwo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza zafashe umwanzuro yuko inka zizajya zifatirwa muri iki kigo zizajya zitezwa cyamunara.

Mu Murenge wa Murundi habarurwa inzuri 1502 zibarizwamo inka zisaga 25 000; Koperative MUFCOS ivuga ko nibura buri munsi aborozi bagemura umukamo ungana na litiro 8000.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *