Umuvunyi Mukuru yavuze ko atazakangwa n’ibifi binini

Umuvunyi Mukuru Mushya, Mme Nirere Madeleine yakoranye ihererekanyabubasha n’Umuvunyi ucyuye igihe, Anastase Murekezi, Umuvunyi mushya yavuze ko imbere y’icyaha nta we itegeko ridahana hatitawe ku ntera ariho.

Nirere Madeleine yagize ati “Imbere y’icyaha nta gifi kini kibaho jye niko mbyumva. Imbere y’icyaha nta gifi kini kibaho nta gifi gitoya, umuntu wese ukora icyaha burya aba yagiye munsi y’itegeko, agomba kwitegura kwemera icyaha yakoze akagihanirwa, umunyacyaha aba yacishijwe bugufi.”

Avuga ko amategeko asobanutse kandi icyaha cya Ruswa kikaba kidasaza, ikindi ngo amategeko ahana umuntu bitewe n’uko hari ibimeneysto.

Mme Nirere avuga ko ufite umutungo yabonye muri ruswa igihe cyose byagaragaye yakurikiranwa, ati “icyo bivuze ni uko uwo mutungo ari uwa rubanda.”

Avuga ko ibihano byakajijwe bityo ngo buri wese akwiye gutinya ruswa.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko azagendera cyane ku mpanuro umukuru w’Igihugu yamuhaye zo kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera.

Yanavuze ko abaturage bakwiye kugira uruhare rufatika mu guhangana na Ruswa agaragaza ko Urwego rw’Umuvunyi rwisunze amategeko ruzahangana n’abantu bigwizaho imitungo badashobora gusobanura inkomoko yawo.

Yasabye abanyarwanda gutanga amakuru kuri ruswa bakoresheje umurongo 199 no kohereza ubutumwa bugufi kuri 1990.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *