Umuti bavuje Trump wamenyekanye : ngo nakira arasubira kwiyamamaza

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko ameze neza, ariko ko iminsi micye iri imbere izaba “igipimo nyakuri” cyabyo.

Yabivuze mu butumwa bwa videwo bwo kuri Twitter ejo ku wa gatandatu nimugoroba, nyuma yuko mbere yaho hatangajwe ubutumwa butandukanye ku buzima bwe aho arwaye Covid-19.

Muganga wa Perezida Trump ejo ku wa gatandatu nimugoroba yavuze ko Bwana Trump ameze neza ndetse ko “hari intambwe nini yateye kuva yasangwamo uburwayi”.

Bwana Trump agiye kumara ijoro rya kabiri mu bitaro.

Muganga we bwite, Dr Sean Conley, yasohoye itangazo avuga ko “nubwo ibibazo bitararangira, itsinda [rimwitaho] rifite icyizere kirimo kwigengesera” ku burwayi bwa perezida.

Amasaha macye mbere yaho, mu butumwa bwa videwo y’iminota ine, Bwana Trump wari utambaye ‘cravate’ (tie), yashimiye abaganga n’abaforomo bo ku bitaro bya gisirikare bya Walter Reed National Military Medical Center arimo kuvurirwamo, biri hafi ya Washington DC.

Yagize ati: “Naje hano, numvaga ntameze neza cyane, ubu ndumva meze neza kurushaho”.

Yongeyeho ati: “Mu minsi micye iri imbere nibaza ko ari cyo gipimo nyakuri. Tuzaba tureba ibizaba muri iyo minsi micye iri imbere”.

Yavuze ko ashaka gusubira mu bikorwa byo kwiyamamaza. Bwana Trump azahatana mu matora ya perezida na Joe Biden ku itariki ya 3 y’ukwa 11.

Gusangwamo Covid-19 kwe, yatangaje kuri Twitter ku wa gatanu mu masaha ya kare, byakomye mu nkokora ibikorwa bye byo kwiyamamaza ndetse bishyira mu rujijo gahunda ye yuko umucamanza mushya mu bagize urukiko rw’ikirenga yemezwa mbere yuko amatora aba.

Perezida Trump w’imyaka 74, umugabo ushyirwa mu cyiciro cy’abafite umubyibuho ukabije, ari mu rwego rw’abafite ibyago byinshi kurushaho byo kwibasirwa na Covid-19.

Kugeza ubu bivugwa ko yavurishijwe guterwa imvange y’umuti ukirimo gukorerwaho igeragezwa ndetse n’umuti urwanya za virusi wa Remdesivir.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *