Umushahara wa mwarimu ukereweho amezi atatu ku Karere ka Rulindo

Abaganiriye na UMUSEKE bavuga ko baheruka umushahara mbere y’amezi abiri ashize, ukwezi kwa gatatu kukaba kugeze hagati, barategereje amaso ahera mu kirere kandi haba hari imyenda bagomba kwishyura no gucyemura ibibazo byo mu ngo zabo.

Umwe muri abo barimu wo muri Rulindo utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko kudahemberwa ku gihe bibabangamiye cyane ko batanahabwa amakuru ku mpamvu y’iryo tinda ry’umushahara.

Aragira ati “Duheruka guhembwa mu mezi abiri ashize. Biba byatuyobeye kuko no mu badukuriye nta n’uwo tubona uza ngo aduhe agakuru kuri iryo tinda, duhera mu gihirahiro ubundi tugategereza.”

Ati “Bitugiraho ingaruka, nkanjye mfite inguzanyo ya Banki mba ngomba kwishyura ukwezi kurangiye none reba igihe kirenzeho. Ubu batangiye gushyiraho amande, ni ikibazo gikomeye.”

Undi ati “Biratuzahaza gutinda kubona umushahara usanzwe ari na muto, urahamagara nta gisobanuro baguha, urumva ntabwo tumerewe neza ababishinzwe baturwaneho.”

Ubwo UMUSEKE wavugishaga umwe mu barimu bashya, n’agahinda kenshi yavuze ko amezi abiri yihiritse nta mushahara hakaba hagiye kwinjiramo ukwezi kwa gatatu, ubuzima bwe ngo bugeze aho umwanzi ashaka.

Ati “Nibe n’abasanzwe naho twebwe twarakakaye, muri rusange ubuzima bwacu ntiburi kugenda neza, none se reba nk’ubu navuye iwacu nitwa ko ngiye mu kazi nta munsi y’urugo ngira mba mu nzu nishyura, inzara imeze nabi. Noneho nyiri inzu we urumva ko hari igihe nzava ku kazi ngasanga yashyizeho ingufuri.”

Akomeza avuga ko kujya imbere y’abana waburaye nta n’icyizere ko uri bubone icyo urarira ari ihurizo rikomeye.

Ati “Uribaza kujya imbere y’abana waburaye, uribaza umunsi nzagwa imbere yabo kubera inzara harya ubwo rya reme tuvuga rizagerwaho rite?”

Mugenzi we na we utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati “Badufashe rwose baduhembe twishyure amadeni kuko aho bigeze amakaye y’abacuruzi yaruzuye, uratambuka ukebaguza ngo batakubona cyangwa niba hari ikindi kibazo nanone cyabayemo badusobanurire tumenye uko biteye.”

Aba bose bahuriza ku kibazo cy’uko ushinzwe imishahara y’Abarimu mu Karere ka Rulindo mu nshuro zose bamuhamagara atitaba telefone kugira ngo abasobanurire uko ikibazo giteye n’igihe bazahemberwa.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gashyantare 2021, ubwo UMUSEKE wavuganaga n’ushinzwe imishahara y’abarimu mu Karere ka Rulindo, Mfitumukiza Enock yavuze ko gutinda kw’imishahara y’Abarimu byatewe no gushyira Abarimu mu myanya byatinze.

Yagize ati “Twagize ikibazo cya ‘placement’ (gushyira mu myanya) itarabonekeye igihe ariko twizeye ko uyu munsi bitungana.”

Yemereye UMUSEKE ko icyo kibazo gihari kandi bari kugikurikina ko nyuma ya saa mbiri aza kuba yavuganye na MINICOFIN.

“Nyuma y’izo saha yavuze, nta gisubizo yatanze mu butumwa bwose twamwandikiye ”

Guverineri JMV Gatabazi uyobora Intara y’Amajyaruguru yigeze gutangaza ko Akarere ka Rulindo kari mu tuza ku isonga mu gutinza imishara y’abakozi cyane umushahara wa Mwarimu, icyo gihe yavuze ko uwo bigaragaraho na we yajya ahabwa ibihano byo mu kazi nko guhagarikwa kugira ngo abe yabasha kwikosora.

Uretse ikibazo cy’itinda ry’imishahara, bamwe mu barimu bavuga ko kubona ibaruwa ya burundu yemeza ko ari abakozi ba Leta bitinda cyane bigatuma imisanzu y’ubwiteganyirize bwabo itagera mu kigo kibishinzwe, bakamara imyaka nta bwisungane mu kwivuza (RSSB) bafite bagasaba ko byakosorwa.

Henshi mu gihugu Abarimu bagaragaza ko imishahara yabo mu ntangiriro z’umwaka itinzwa n’impamvu itarabonerwa igisubizo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *