Bravo: Umupolisi w’u Rwanda yanze kwakira ruswa ya miliyoni

Uwitwa Mizero Eric, Sinumvayabo Louise na Kamariza Jesca bakoraga magendu bafashwe na polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali umurenge wa Rwezamenyo aho bashatse no gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni, ibi bikaba byabaye kuri uyu wa kane.

Mubyo bafatanywe harimo amavuta ya magendu n’andi atemewe mu Rwanda, harimo nazwi nka mukorogo yangiza uruhu, bakaba bafashwe n’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe ishami rirwanya ubucuruzi bw’amagendu. Ibyo bicuruzwa bikaba byari bifite agaciro ka miliyoni 4 y’amafaranga y’u Rwanda nkuko byatangajwe na nyiri ayo mavuta Mizero Eric.

Ndetse ubwo yafatwaga yiyemereye ubwe ko yashatse gutanga ruswa ingana na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda kuri abo bapolisi gusa ubwo yafatwaga akaba yari afite angana ni 850.000 Frw andi akazayabaha nyuma.

Mu byaha bakurikiranyweho umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avugako ari bitatu. Ubucuruzi butemewe bw’amagendu, gucuruza amavuta atemewe(mukorogo) no gutanga ruswa.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko ibintu birimo ibinyabutabire nka Mercury na Hydroquinone bishobora kwangiza cyangwa kugabanya ubushobozi  bw’uruhu mu kurwanya mikorobe zinjira mu mubiri bikaba byateza indwara zikomeye nk’impyiko ndetse na kanseri.

 

Ibiciruzwa birimo amavuta byafashwe byari bifite agaciro kangana na miliyoni 4 y’amafaranga y’u Rwanda

Ingingo isobanura neza ibyubucuruzi butemewe no gutanga ruswa mu Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka. irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda iyo bifashwe birangizwa. Ni mugihe ingingo ya 199 yo mu mategeko agenga  umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba ivuga ko ibicuruzwa bifatiwe mu bucuruzi bwa magendu bifatirwa bigatezwa cyamunara.

 

Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yashimiye abaturage batanga amakuru, asaba n’abandi gukomeza gutanga amakuru kugira ngo harwanywe ubucuruzi butemewe ndetse n’ibindi byaha

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *