Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida: byifashe bite mu Rwanda

Kuri uyu wa kabiri isi yizihije umunsi wahariwe kurwanya SIDA mu buryo budasanzwe kubera icyorezo cya Coronavirus, mu Rwanda hamuritswe icyegeranyo cyerekana ko hatewe intambwe.

Uyu munsi ngarukamwaka mu bisanzwe wizihizwa hose kw’isi ku tariki ya mbere z’ukwezi kwa cumi na kabiri.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kivuga ko, imiti igabanya ubukana itangwa ku buntu kandi ikaboneka henshi yatumye abarwaye batagaragaza inyuma indwara z’ibyuririzi zatumaga umurwayi amenyekana byoroshye.

Ibi ngo byatumye abahezwaga bagabanuka kuko nta kimenyetso kigaragara ku mubiri cyemeza ko babana n’iyi virusi.

Gusa ariko ngo hari n’ibindi byiciro byiganjemo urubyiruko bitinya gufatira imiti aho abandi babareba kugira ngo badahezwa.

Ubushakashatsi bwerekanye ko abantu bagera kuri 90 % banduye bazi neza ko bafite ubwandu kandi hafi ya bose bakaba baragiye muri gahunda yo gufata imiti.

Abagabo nibo bibasirwa cyane

Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko ubwandu bwa SIDA bukiri kuri 3% ku rwego rw’igihugu.

Abagabo ngo ni bo bibasiwe cyane mu bagaragayeho ko banduye ndetse n’abahitanwa n’iki cyago.

Mu mpamvu zigaragazwa ngo ni uko abagabo batihutira kumenya uko bahagaze kandi muri rusange ntibakunde no kujya kwa muganga.

Ubwandu bwa Sida ngo buragenda bukomwa imbere ariko ikigo cy’igihugu cy’ubuzima kikavuga ko virusi ntaho yagiye.

N’ubwo byemejwe ko abafataga imiti bakomeje kuyibona no mu gihe cya guma- mu-rugo yazanywe na coronavirus, ubushakashatsi bwerekanye ko hari abazahajwe n’uburwayi kubera ko batorohewe no kubona imiti.

Ministeri y’ubuzima ivuga ariko ko iki kibazo kitagiteye impungenge kuko hamaze gushyirwaho uburyo umurwayi ahabwa imiti yakwiyambaza mu gihe kirekire bitamusabye guhora asiragira kwa muganga.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *