Umuhanzi wo muri Nigeria yahungiye mu Rwanda i Kigali

Umuhanzi RunTown yahungiye I Kigali aho yahungiye imyigaragambyo iri kubera iwabo muri Nigeria, Joe Boy we yahungiye muri Tanzania, WizKid ari nawe wakongeje iyi myigaragambyo yahise ajya mu Bwongereza.

Uyu muhanzi w’imyaka 31 y’amavuko yaje i Kigali mu ibanga rikomeje, mu mpera z’icyumweru gishize

Yahise yerekeza i Gacuriro akaba ariho acumbitse.

Amakuru agera ku kinyamakuru Fiesta250.com avuga ko uyu muhanzi atifuza ko bimenyekana ko yahungiye mu Rwanda kuko yaje ari wenyine nta n’undi muntu bari kumwe yaba n’abo mu ikipe isanzwe imufasha.

Runtown ahungiye i Kigali mu gihe n’abandi bahanzi batandukanye bo muri Nigeria bagiye berekeza mu bihugu bitandukanye dore ko ari nabo bagize uruhare mugutangiza imyigaragambyo imaze iminsi muri kiriya gihugu kandi ikomeje gufata intera ikomeye.

Yahise yerekeza i Gacuriro akaba ariho acumbitse.

Kuri ubu mu gihugu cya Nigeria, hari kubera imyigaragambyo ikomeye cyane, iyobowe n’urubyiruko rugizwe n’ibyamamare muri iki gihugu, iyi myigaragambyo iramagana umutwe wa Polisi wiswe Special Anti-Robbery Squad (SARS) barasaba ko uyu mutwe wa Polisi useswa nta yandi mananiza kuko bavuga ko uhohotera urubyiruko.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe hashatag bise #EndSARS byatangiriye ku rubuga rwa twitter ubu bimaze gukwira ku mbugankoranyambaga hafi ya zose ndetse abenshi biraye mu mihanda itandukanye yo mu mujyi yo muri iki gihugu.

Abigaragambya bavugako bamagana ubugome ndengakamere bukorwa n’aba bapolisi, harimo gushimuta, gufata kungufu abo bafashe, iyicarubozo, gutamuriyombi muburyo butemewe, gufata umuntu wese wambaye amashene ndetse n’abishyizeho inyadiko kumibiri(tatoo) ndetse ngo niyo bagufatanye ikintu cy’agaciro ntibakigusubiza yaba telephone nziza, ngo niyo utwaye imodoka nziza nabyo urabizira.

Raporo ya Amnesty International yo mu 2016 ivuga ko SARS iregwa kandi ko ari yo nyirabayazana wo guhohotera abantu, ubugome, gufata nabi Abanyanijeriya bari mu maboko yabo, ndetse n’iyicarubozo rikabije. Bimwe mu ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byakozwe na SARS birimo kurasa abafunzwe mu kuguru, gushinyagurira cyangwa gukangishwa kwicwa, kumanikwa no gukubitwa bikabije. Igitabo cyashyizwe ahagaragara muri 2020 n’uyu muryango cyerekanye ko hagati ya Mutarama 2017 na Gicurasi 2020, bafite dosiye 82 z’ihohoterwa n’ubwicanyi bwakozwe na SARS.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *