Umugore yishe umwana w’Umuturanyi muri Rutsiro

Umugore wo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kigeyo ho mu Kagari ka Rukaragata, Umudugudu wa Nganzo yishe umwana w’umuturanyi amukase ijosi na we ahita yishyikiriza inzego z’ubuyobozi.

Ibi byabaye ku wa Mbere, tariki ya 21 Ukuboza 2020, mu masaha ashyira saa Tatu za mu gitondo, ubwo uwo mugore yafataga umwana w’imyaka itanu, akamujyana mu ishyamba aho yamwiciye amuciye ijosi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukaragata, Mukamugema Médiatrice, yemeje aya makuru avuga ko nyuma yo gukora icyaha, uwo mugore yahise yishyikiriza ubuyobozi.

Ati “Umuyobozi w’Umudugudu w’aho akagari kubatse yaduhamagaye atubwira ko ari kumwe n’umudamu w’imyaka 24 wari ufite umwana umwe, uje yiruka amubwira ko amaze kwica umwana w’umuturanyi, akaba agiye kwirega.”

‘‘Natwe tukimara kumva ikibazo tugize, twahise tukimenyesha inzego zishinzwe umutekano, zihita zijya kumufata kugira ngo amakuru namenyekana ko amaze kwica umuntu hatagira abamukurikira bakamwica barimo kwihorera. Nibwo bagiyeyo baramufata bamugeza ku biro by’umurenge, ubundi ashyikirizwa RIB.’’

Uyu mugore nawe yasobanuriye ubuyobozi ko atazi icyamuteye kwica uwo mwana kuko imiryango muri rusange itari isanzwe ibanye nabi, ahubwo ngo ‘yumvise ikintu kimujemo kimusaba kumwica’.

Uyu mugore yahise ajyanwa gufungirwa kuri RIB Sitasiyo ya Kivumu, naho nyakwigendera akaba yashyinguwe kuri uyu wa Kabiri, nyuma yo gusomerwa misa yo kumusezeraho muri Paruwasi ya Biruyi.

Igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, mu ngingo ya 107 giteganya uhamijwe kwica umuntu abishaka ahanishwa igifungo cya burundu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *