Umugore w’Umwirabura ugiye kuba Visi Perezida w’Amerika yamenyekanye

Bwana Biden yahawe ikaze aho yavugiye ijambo na Kamala Harris biyamamaje hamwe ngo amubere visi perezida.

Madamu Harris yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere, umwirabura wa mbere n’Umunyamerika ufite inkomoko muri Aziya wa mbere utorewe kuba visi perezida w’Amerika.

Kamala Harris agiye kuba umugore wa mbere, umwirabura wa mbere n’Umunyamerika ufite inkomoko muri Aziya wa mbere ubaye visi perezida w’Amerika

Yagize ati: “Ubwo demokarasi yacu nyirizina ari yo yari irimo itorwa ku rupapuro rw’itora, umwimerere nyirizina w’Amerika ari wo uri mu kaga ndetse n’isi yose iduhanze amaso, mwatangije umunsi mushya kuri Amerika”.

“Mwahisemo icyizere n’ubumwe, gushyira mu gaciro, ubuhanga bwa siyansi ndetse yego, n’ukuri – mwahisemo Joe Biden nk’ugiye kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe [z’Amerika]”.

Yongeyeho ati: “Kandi inzira iri imbere ntabwo izaba yoroshye ariko Amerika iriteguye, rero ni uko bimeze no kuri Joe nanjye”.

Yanavuze ku kuba ibi byavuye mu matora byanditse amateka, ati: “Nubwo mbaye umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya, ntabwo nzaba uwa nyuma [uwugiyeho]”.

Mbere y’ayo magambo yabo bombi, imbaga y’abishimiye intsinzi yari iteraniye hanze y’aho havugiwe amagambo, hari ibiro byo kwiyamamaza kwabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *