Umufana wa simba yishwe n’igitego cya SARUPONGO!

Ku mukino w’abakeba uhuza amakipe abiri akomeye muri Tanzania, Simba SC na Yanga, umufana wa Simba SC, Shaban Balwe yitabye Imana nyuma y’uko Yanga yabonye penaliti yatsinzwe na rutahizamu Michael Sarpong.

Ibi byabaye ku mukino wahuje Yanga Simba SC ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ubwo amakipe yombi yanganyaga 1-1.

Balwe akaba n’umunyamuryango w’iyi kipe wari utuye Mwanza yagize ikibazo cy’umutima ku munota 31 ubwo myugariro Onyango yategaga Tuisila Kisinda maze umusifuzi agahita atanga penaliti yinjijwe neza na Sarpong.

Umunyamabanga mukuru w’amatsinda y’abafana ba Simba SC muri Mwanza, Philbert Kabago yahamirije aya makuru ibinyamakuru byo muri Tanzania ko uwo mufana yitabye Imana umukino ukirimo kuba.

Kabago atii “Nibyo umunyamuryango wacu Shaban Balwe yitabye Imana ku wa Gatandatu umukino wacu na Yanga ukirimo kuba. Ni amakuru yatubabaje ariko byose ni gahunda z’Imana.”

Yakomeje agira ati ” Ibi byose byabaye ubwo umupira wari ugeze ku munota wa 31 Yanga ibonye ipenaliti yatsinzwe na Sarpong. Shaban yahise agira ikibazo cyo kwikanga k’umutima kubera iyo penali. Nyuma yo kugira icyo kibazo ubuzima bwe bwakomeje kujya habi hashikishwa uburyo yajyanwa kwa muganga ariko yitaba Imana ari mu nzira ajyanywe kwa muganga kuvurwa. Ukuri byaratubabaje ariko nta yandi mahitamo.”

Uyu mukino waje kurangira ari 1-1, ni nyuma y’uko Joash Onyano wari wakoze ikosa ryavuyemo penaliti, ku munota wa 85 yaje kwishyurira Simba SC n’umutwe ku mupira wari uvuye muri koruneri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *