Uganda: Ingoro ya Bobi Wine yagabweho igitero n’abashinzwe umutekano

Uganda: Bobi Wine yatawe muri yombi n’Inzego z’umutekano bamaze kujagajaga ibiro bye

Umunyamategeko w’umuhanzi wahindutse umunyapolitiki                                                   (Bobi Wine), yamaganye igitero  cyagabwe ku biro bya Bobi Wine  igitero yafashe nk’igisebo kuri demokarasi.

Ku wa gatatu, inzego z’umutekano za Uganda zafunze Bobi Wine wizeye ko azaba  perezida mu myaka iri imbere  bamufatiye ku cyicaro gikuru cy’ishyaka rye, nk’uko umwunganizi we  mu mategeko yabitangaje. Uyu muhanzi wamamaye cyane mu banyapolitiki, amazina ye nyakuri ni Robert Kyagulanyi Ssentamu . Mbere yakundaga guhora atabwa muri yombi inshuro nyinshi azira kutavuga rumwe n’ ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Yoweri Museveni, wagiye ku butegetsi kuva mu 1986. Umwunganizi mu mategeko  wa Bobi Wine, Anthony Wameli, yatangaje ko umukiriya we yafatiwe I Kampala ku wa gatatu ku biro by’ishyaka rye National Unform Platform (NUP). Wameli yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko  abapolisi n’ingabo bagabye igitero ku biro bya NUP, bafunga ikibanza n’imihanda yose igana aho hantu mbere yo gufunga Bobi Wine n’abandi bayobozi b’ishyaka.” Ati: “Iki ni igisebo kuri demokarasi , abapolisi  n’ingabo”. Impamvu y’iki gitero ntiramenyekana ariko ” ibikorwa bya politiki birakomeza”.Mbere gato , Bobi Wine yari yavuze ku rubuga rwa Twitter ko abapolisi n’abasirikare bagabye igitero ku biro by’ishyaka rye, ibyo yari yatangaje byahise byamaganwa bivugwa ko ari kuyobya uburari agamije kuburizamo itegurwa ry’amatora ateganijwe 2021. Uwo munyamategeko yagize ati: “Igisirikare n’abapolisi bagabye igitero ku biro bikuru byacu i Kamwokya.” Ati: “Binjiye mu biro batwara ibyangombwa by’agaciro n’ibindi bintu. Bamwe muri bagenzi bacu bakomeretse. Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ishyaka, David Lewis Rubongoya, Bobi Wine yabonanaga n’abandi bayobozi ba NUP ubwo abapolisi binjiraga bakagota ako gace. Rubongoya wari uri aho, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press ko abashinzwe umutekano bafashe ibintu byinshi birimo nka kamera z’umutekano ndetse n’ibikoresho bya beret(ingofero) zitukura bikaba ari ikimenyetso cya Wine ikunzwe cyane. Ati: “Batwaye  byose.” Nta bisobanuro byahise bitangwa n’inzego z’umutekano.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *