Twifurije Inkotanyi isabukuru nziza

Hari kuwa Mbere tariki ya mbere Ukwakira mu 1990, ubwo bamwe bafataga icyemezo cyo kwitanga ngo bagobotore igihugu cyabo mu ngoyi z’ubutegetsi bubi bwariho.

Iyi yari intangiriro yo guhagarika ivangura mu Banyarwanda, hubakwa ubumwe bwabo, ubuyobozi bugendera ku mahame ya demokarasi ndetse u Rwanda rwigenga rufite ubudahangarwa mu miyoborere yarwo mu ruhando rw’amahanga.

Col (rtd) Dr Joseph Karemera, wari mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, aganira na The New Times yatangarije ko na mbere y’uko urugamba ruba; kugira intego, kwiyemeza no gushyira hamwe byarangaga RPA, byatangaga icyizere gifatika cyo gutsinda urugamba.

Yakomeje avuga ko gutakaza abavandimwe ku rugamba bitari kubahagarika kuko byanze bikunze bagombaga gusoza urugamba barutsinze.

Ati “ Twatakaje umuvandimwe Maj Gen Fred Gisa Rwigema. Ntitwashatse kubwira abasirikare ko yitabye Imana, twamushyinguye Kagitumba turisuganya dukomeza urugamba […]”

Nkuko Karemera abivuga, nyuma y’aha ni bwo Perezida Paul Kagame yafashe inshingano zo kuyobora urugamba kuko Maj Gen Fred Gisa Rwigema yari amaze kwitaba Imana.

Ngo Kagame nk’umugaba w’ingabo ni amaraso mashya yahaye imbaraga abasirikare mu rugamba rwo kubohora igihugu kugera rusojwe.

Nubwo ubu u Rwanda ruri mu mahoro nyuma y’amaraso y’abarurwaniriye yamenetse, Karemera avuga ko urubyiruko rw’ubu rudakwiye kwirara kuko ruri mu gihugu gitekanye, ahubwo asanga rukwiye kumenya ko n’ubu abanzi bacyo bagihari, bityo bikwiye ko bagira ubumwe n’umutima ukunda igihugu bakakibungabunga, bakaba banakirwanirira bibaye ngombwa.

Ati “Iyo uri umunyambaraga, abakurwanya bacika intege; izo mbaraga zikomezwa n’ubumwe.”

Kwizihiza uyu munsi wo gukunda igihugu byahujwe no kwizihiza umunsi w’Intwari kuya mbere Gashyantare, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Julienne Uwacu yatangaje ko iya mbere Ukwakira by’umwihariko, ukiri umunsi uzirikanwa kandi wubashywe mu mitima y’Abanyarwanda; umunsi watumye u Rwanda n’Abanyarwanda bagera aheza bari ubu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *