Twamenye impamvu imirambo y’iki kinyejana yigaragambya mbere yo kuyishyingura

Hakomeje kubaho ibitangaza bidasanzwe, aho duheruka kubagezaho inkuru y’umurambo wasabye amazi yo kunywa ndetse n’umupira wo gukina mbere yuko wururutswa mu mva, ndetse n’iy’umurambo bagiye gushyingura ukabyanga, undi wafunze umutwe wanga kujyanwa muri morgue.

Abaturage mu gace ka Lugari ho mu ntara ya Kakamega mu gihugu cya Kenya, baguye mu kantu nyuma y’uko imodoka enye zitandukanye zari zakodeshejwe ngo zijyane umurambo ku buruhukiro bw’ibitaro biri hafi aho, zose zapfuye mu buryo bw’amayobera.

Ku Cyumweru cyo ku wa 13 Nzeri, ni bwo umukambwe y’imyaka 88 y’amavuko witwa Kepha Abukusi yitabye Imana, biba ngombwa ko umuryango we ukora inama y’igitaraganya kugira ngo utegure imihango yo kumushyingura.

Muri uko gutegura kumushyingura, umuryango we wakodesheje imodoka ngo imutware ku buruhukiro bw’ibitaro bya Chebaiywa muri kariya gace ka Lugari.

Umurambo ukigezwa mu modoka, imodoka barayakije moteri yayo yanga kwaka mu buryo bw’amayobera.

Umuryango wakodesheje indi modoka, umurambo ukiyigezwamo na yo yanga kwaka.

Uwitwa Evans Odari uri mu bagize umuryango wa nyakwigendera yabihamije agira ati:”Nyir’imodoka ya mbere yadufashije kubona imodoka, moteri yayo yanga kwaka nyuma y’uko yari imaze gushyirwamo lisansi kuri sitasiyo”.

Ibyari byabaye ku modoka ebyiri, byongeye kubaho ubwo imodoka ya gatatu n’iya kane zakodeshwaga. Imodoka yose umurambo wa Abukusi washyirwagamo yahitaga izima mu buryo bw’amayobera.

Odari yunzemo ati:”Mbere yo gushyira umurambo mu modoka twarasenze kugira ngo tugere ku buruhukiro bw’ibitaro amahoro, ariko tugenze nk’ibirometero bibiri imodoka ntiyongera gushobora kugenda”.

Amakuru avuga ko ubwo imodoka ya kabiri yakwamaga, batumije umukanishi ngo arebe ikibazo ifite gusa ntihagire na kimwe abona.

Bivugwa kandi ko ubwo umurambo wa nyakwigendera wavanwaga mu modoka abakuru bagasubika ibyo kumushyingura, imodoka yahise yaka ikava aho amahoro.

Mwishywa wa nyakwigendera Evans Odari, yasobanuye ko impamvu biriya bibazo byose byabayeho ari uko uwapfuye atashakaga kubavamo, ibyatumye basubiza umurambo mu rugo bagakora imihango ya gihanga kugira ngo nyakwigendera yemere kujya mu yindi Si.

Ibi bije nyuma yuko mu giturage cya Shamberere mu ntara ya Kakamega ho mu gihugu cya Kenya, havuzwe inkuru y’umurambo w’umugore bagiye gushyingura ukabyanga.

Amakuru avuga ko umurambo w’uwo mugore witwa Light Magunda bagiye kuwushyingura ugahuza ibiganza, ikimenyetso cyerekana ko utari witeguye gushyingurwa nk’uko bigaragara mu muco w’abantu bo mu bwoko bw’aba Luhya.

Amakuru avuga ko uriya murambo ukivanwa mu buruhukiro bw’ibitaro wari umeze neza, ibiganza byawo bitandukanye, ariko byagera mu muhango wo gishyingura ugafatanya ibiganza kubera ko hari ibyo washakaga ko bibanza gukemurwa.

Umwe mu bari bagiye gushyingura yahamirije ayo makuru ikinyamakuru KTN agira ati:”Twabonye ikintu giteye ubwoba. Ukiva ku bitaro ibiganza byawo byari bibumbuye cyane, gusa ejo nijoro wahurije hamwe ibiganza byawo bivamo igipfunsi”.

Bivugwa ko impamvu uriya murambo wahisemo gukora igisa no kwigaragambya, ari uko mbere y’uko nyirawo apfa, basaza be basabye umuryango yari yarashakiyemo kubanza kumukwa, gusa icyifuzo cyabo nticyubahirizwa.

Izo nkwano ni zo umurambo wa nyakwigendera wigaragambirizaga usaba ko zatangwa, ibyaje kubahirizwa bikarangira umurambo wemeye gushyingurwa nyuma y’amasaha arenga atatu abantu baguye mu kantu.

Umuturage wavuganye na KTN yavuze ko batashoboraga gushyingura umuntu wahuje ibiganza, ngo kuko ari ikizira mu baturage bo muri kariya gace, gusa bikaba bishobora kubaho mu gihe hagize indi mihango ikorwa.

Mu bitangaza bisa n’amayobera bikomeje kubaho, mu gace ka Ahero gaherereye mu ntara ya Kisumu ho gihugu cya Kenya, habereye igisa n’igitangaza ubwo umurambo  wasabaga amazi yo kunywa mbere yuko bawururutsa mu mva.

Byabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo habaga umuhango wo gushyingura nyakwigendera, bageze mu gihe cyo kururutsa umurambo mu mva.

Nk’uko abatuye muri kariya gace babitangarije kimwe mu bitangazamakuru byo muri Kenya, nyakwigendera Denis Obiko ngo yari yapfuye urupfu rukomoka ku mbaraga zidasanzwe bikekwa ko ari iz’umwijima.

Mu gihe ishyingura ryajyaga mbere, mushiki w’uwashyingurwaga ngo yaguye igihumure yitura hasi, asaba abantu kujyana ikirahure cy’amazi ku isanduku ya musaza we.

Umwe mu bitabiriye ishyingura yagize ati:”Yituye hasi ku butaka asaba amazi yo kunywa. Ijwi ntabwo ryari irye, ryari irya musaza we”.

Nyuma y’uko ayo mazi agejejwe ku isanduku, uwari wapfuye ngo yanasabye ko bazana umupira wo gukina na wo bakawushyira ku isanduku, anahamagara mu mazina incuti ze bakundaga gukinana agapira mbere y’uko apfa, nk’uko uwavuganye na KTN yakomeje abitangaza.

Ati:”Nyuma yahise ahamagara incuti ze. Ebyiri muri zo zahise zigaragaza zitera ishoti wa mu pira abandi barebera”.

Umusaza wo muri kariya gace witwa Ronald Ongari, yavuze ko ibyabaye muri kariya gace ari ibisanzwe bibaho mu gihe imyuka y’abakuru irakaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *