Tundu Lisu avuga ko Magufuri yibye amajwi

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania arimo Chadema na ACT- Wazalendo, yasabye ko amatora y’umukuru w’igihugu asubirwamo kubera ibyo bise amanyanga yayabayemo.

Mu kiganiro aya mashyaka yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko atanyuzwe n’ibyavuye mu matora, asaba ababashyigikiye kwirara mu mihanda bagatangira imyigaragambyo kuri uyu wa 2 Ugushyingo.

Aya mashyaka abitangaje mu gihe Komisiyo y’Amatora muri iki gihugu, ku wa 31 Ukwakira yatangaje ko Perezida John Pombe Magufuli ari we watsinze amatora muri manda ya kabiri n’amajwi 84%.

Umuyobozi wa Chadema Freeman Mbowe yabwiye itangazamakuru ko bashaka ko amatora atangira bundi bushya.

Ati “Icya mbere turasaba ko haba andi matora mashya vuba bishoboka, turasaba ko kandi hakomeza kuba imyigaragambyo ikozwe mu mahoro kugeza igihe icyifuzo cyacu cyubahirijwe.”

Ibyavuzwe na Mbowe byashyigikiwe na Zitto Kabwe uyoboye ACT-Wazalendo, wavuze ko badashobora kwemera ubuyobozi bw’ishyaka rimwe.

Ati “Uyu mwanzuro ni uw’ahazaza h’igihugu cyacu, ntidushobora kwemera gusubira ku buyobozi bushingiye ku ishyaka rimwe.”

Umukandida w’ishyaka Chadema,Tundu Lissu, akaba n’umwe mu bari bahatanye na Perezida Magufuli muri aya matora nubwo byaje kurangira abonye amajwi 13%, aherutse kumvikana avuga ko nta matora yabaye.

Bimwe mu bigenderwaho n’aya mashyaka avuga ko amatora atabaye mu mucyo, harimo ko hari udusanduku tw’amatora twagiye dutoragurwa ahantu hatandukanye dufunguye, impapuro zagaragaye zitoreweho mbere y’uko itora ritangira, ndetse no kuba hari zimwe muri site z’itora zakumiriweho indorerezi, gusa ibi birego byose Komisiyo y’amatora muri iki gihugu ibihakana ivuga ko ntashingiro bifite.

Magufuli watorewe kuyobora Tanzania, iyi ni manda ye ya kabiri nyuma y’uko iya mbere yayitorewe mu 2015, gusa ishyaka rye Chama Cha Mapinduzi rimaze igihe kinini ku butegetsi kuko ryabugiyeho kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1961.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *