The Ben mu gituza cya Miss Uwikeza Pamella!

Mu minsi yatambutse twakomeje kumva umubano wihariye uvugwa hagati ya Miss Pamella ndetse na Mugisha Benjamin wamenyekanye ku izina rya The Ben, ariko aba bombi ntihagire n’umwe ushaka kubivugaho.

Amakuru yakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye bitewe n’ukuntu yaba The ben ndetse na Pamella bakomezaga kugenda bagaragaza amafoto yabo bari kumwe basohokanye, ariko bombi n’ubundi babibabazaho bakiraza I Nyanza.

Ejobundi mu kwezi kwa nzeri nibwo uyu mukobwa Pamella yatangiye kujya ashyira hanze amafoto atandukanye ari kumwe na The Ben ku mbuga nkoranyambaga ariko ntagire byinshi ayavugaho, bityo bigatuma abantu benshi batangira gucyekacyeka niba nta kintu cyaba kiri hagati yabo.

Mu bigaragara ariko Miss Pamella Uwicyeza ni we wakunze guca amarenga y’uko yaba akundana n’umuhanzi The Ben yitaga musaza we, gusa kera kabaye umuhanzi The Ben na we yaciye amarenga y’uko inkuru y’urukundo rwe n’iriya nkumi yaba ari impamo.

Ku mugoroba w’ejo kuwa gatandatu tariki 28 Ugushyingo 2020, The Ben yarabihamije nyuma y’uko ashyize amashusho y’isegonda rimwe ku rukuta rwe rwa Instagram, amugaragaza yiyegamije Miss Pamella mu gituza asa nushaka kumusoma ku mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *