Tanzaniya ibanye ite n’Ubushinwa?

Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli yasabye Leta y’u Bushinwa gukuraho imyenda igihugu cye kibufitiye irimo n’uwo mu 1968.

Ibi Perezida Magufuli yabitangaje kuwa 8 Mutarama ubwo yari mu gace ka Geita aho yagiranaga ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi wari muri iki gihugu mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Perezida Magufuli yavuze ko yasabye Leta y’u Bushinwa kubakuriraho imyenda kuko iki gihugu gikize kandi akaba ari inshuti ikomeye ya Tanzania.

Ati “Nabasabye gukuraho imyenda kubera ko uretse kuba u Bushinwa ari inshuti yacu buranakize. Ubucuti bwacu n’u Bushinwa burakomeye, mfite icyizere ko ubusabe bwacu buzakirwa.”

Mu myenda Perezida Magufuli yasabye ko ikurwaho harimo uwo igihugu cye cyafashe cyubaka inzu z’abapolisi ungana na miliyoni 137$, uwo cyafashe cyubaka umuhanda wa gari ya moshi ugihuza na Zambia ahagana mu 1970 ndese n’uwo cyafashe mu 1968 cyubaka uruganda ruzwi nka Urafiki textile Mill.

Kuri uyu munsi kandi Leta ya Tanzania yasinyanye n’iy’u Bushinwa amasezerano yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi muri iki gihugu uzaba ufite ibilometero 341.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *