Stepan Dolgik w’imyaka 33 yiyiciye umugore ku munsi w’ubukwe kubera gufuha

Stepan Dolgik w’imyaka 33 yatawe muri yombi akekwaho gukubita  Oksana Poludentseva, umugore we w’imyaka 36, ​​kugeza apfuye

Ibi byabaye  ku munsi w’ubukwe bwe mu mudugudu wa Siberiya wa Prokudskoye.

Umusore Dolgika yahise ajyanwa muri gerezanyuma yo guhamwa  n’icyaha. “Daily Mail” ivuga ko Oksana yari yitezweho kuzanira umugabo we bagiye kubana  ubutunzi, ariko siko byagenze ari nayo mpamvu yatumye amwivugana ku munsi w’ubukwe.
Ababyiboneye bavuga ko yatangiye kumukubita ubwo yagiraga “ishyari” akeka ko umwe mu bashyitsi bari  bitabiriye ubwo bukwe ashobora kumuca inyuma akamumutwara. Uyu mwicanyi imbere y’urukiko yashinje uyu mugore “imyitwarire idahwitse.”
Yatangiye kumukubita no kumwirukana hanze, akomeza kubikora mu rugo. Yamukururiye umusatsi, amujugunya mu muhanda, aho yakomeje kumukubita ku mubiri no ku mutwe – nk’uko umushakashatsi Kiril Petrushin yabitangarije ikigo cya NGS.

Abandi bashyitsi ngo bari bafite ubwoba bwinshi bwo kubyitwaramo bituma batamutabara.

Umukwe yahise atabwa muri yombi yemera ko yishe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *