Sarikozi mu nkiko zo mu Bufaransa
Mu Bufaransa, yari yataziriwe akazina ko mu Congereza “bling-bling” kubera ugukunda ibintu bizimbye – ariko ubu Nicolas Sarkozy ahanganye n’ubutabera.
Agiye kwitaba ubutabera ashinjwa ruswa no gukoresha ububasha afite, mu kugerageza guha ruswa umucamanza kugirango na we amuhe inkuru zerekeye iperereza ku ishyaka rye uburyo ryibaga amafaranga .
Azaba abaye umukuru w’igihugu wa mbere mu Bufaransa bwa none agiye imbere y’ubutabera.
Yayoboye Ubufaransa kuva mu 2007 kugera muri 2012.
Haracyariho ariko bimwe mu byerekeye uko urwo rubanza rwagenda bitaragaragara neza.
iburanishwa ry’urwo rubanza ryagiye ryimurwa bitewe n’icyorezo cya coronavirus cyane ko urwo rubanza haregwamo Gilbert Azibert w’imyaka 74 wahoze ari umucamanza mukuru.
Urubuga rwa France Info, ruvuga ko urwo rubanza kuri uyu wa mbere ruza gusubikwa kubera ko Azebert afite gahunda yo kujya kwipimisha kwa muganga. Ni ukuvuga rero ko ruzasubukurwa kuwa 05 z’ukwa 12
Undi wigeze kuyobora Ubufaransa wajyanwe mu nkiko ni Jacques Chirac, yahanishijwe igipfungo ariko gisubitse imyaka ibiri mu 2011, yashinjwaga kwiba umutungo w’igihugu no gukoresha nabi umutungo w’igihugu.
Ariko ntiyigeze yitaba mu rukiko kubera ikibazo cy’ubuzima. Yahakanye ibyo aregwa .
Mu Bufaransa, yari yahawe akazina ko mu Congereza “bling-bling” kubera ugukunda ibintu bizimbye – ariko ubu Nicolas Sarkozy ahanganye n’ubutabera yemye.
Agiye kwitaba ubutabera ashinjwa ruswa no kwitwaza umwanya afite mu buyobozi ndetse no kugerageza guha ruswa umucamanza kugirango amumenere amabanga y’ukuntu ishaka rye ryakoresheje amafaranga.