Saint Valentin u Rwanda rwohereza indabo nyinshi mu mahanga

Nubwo Isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, mu gihe habura igihe gito ngo habe umunsi ngarukamwaka w’abakundana uba witezwe n’abantu benshi ku Isi ugere, u Rwanda rwabonye ubwiyongere budasanzwe mu ndabo  rwohereza mu mahanga.

Mu cyumweru cyasoje tariki ya 7 Gashyantare 2021, u Rwanda rwohereje ibilo 43,237 by’indabo zinjije amafaranga y’u Rwanda miliyoni 456 (amadolari y’Amerika 467,544) nk’uko bigaragara mu mibare yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi (NAEB).

Iyo mibare igaragaza ubwiyongere mu byoherejwe mu mahanga ugereranyije n’ibyoherejwe mu cyumweru cyakibanjirije aho u Rwanda rwohereje ibilo 19,235 by’indabo byavuyemo miliyoni 123 z’amafaranga y’u Rwanda (amadolari y’Amerika 126,131).

Iyo mibare iragaragaza ko ubwo bwiyongere bw’indabo bwikubye inshuro eshatu zingana na 200% mu gihe amafaranga zinjije yiyongereyeho 300%.

Nk’uko byatangajwe na The New Times, Ubuyobozi bwa NAEB buhuza ubwo bwiyongere n’uko umunsi mukuru w’abakundana benshi uzwi nka “Saint Valentin” wegereje, bityo abantu batandukanye bakaba barimo gutegurira abakunzi babo impano zitandukanye.

Umukozi ushinzwe itumanaho muri NAEB Pie Ntwari, yavuze ko indabo zikenewe ku Isi muri iyi minsi ngo zirimo gutuma n’abahinzi bazo bongera umusaruro, ati: “Imyiteguro y’umunsi wa Saint Valentin yatumye abakenera indabo biyongera.”

Icyumweru cya Saint Valentin ubusanzwe iba ku ya 14 Gashyantare buri mwaka gitangira tariki ya 7 Gashyantare, aho gikorwamo ibikorwa bitandukanye byo kugaragarizanya urukundo by’umwihariko harimo umunsi wahariwe kohererezanya indabo z’iroza zifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo.

Ikindi nanone nubwo ubukwe bwagiye buhagarikwa ahatandukanye ku Isi mu gihe cya COVD-19  bukaba buri mu bwakeneraga indabo cyane cyane z’umwimerere kuri bamwe, umubare w’abicwa n’icyo cyorezo na wo wabaye intandaro y’ubwiyongere bw’abakenera indabo kugira ngo bazifashishe mu kunamira ababo bakundaga babavuyemo.

Indabo zo mu Rwanda ziragurwa cyane ku masoko yo mu mahanga muri ibi bihe bya Saint Valentin

Muri rusange mu cyumweru gishize u Rwanda rwohereje hanze umusauro w’indabo, imboga n’imbuto ungana n’ibilo 366,292 winjije amafaranga y’u Rwanda miliyoni 880 (amadolari y’Amerika 901,000).

 

Imibare itangwa na NAEB igaragaza ko ubwiyongere bw’umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga wagaragaye muri rusange, haba mu ngano yiyongereyeho 38.6% n’ayo winjije yiyongereye ku kigoro cya 61%.

Amasoko y’ingenzi u Rwanda rufite mu mahanga ku musaruro w’indabo, imboga n’imbuto arimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), u Buholandi, UK, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (Dubai) ndetse n’u Bubiligi. Andi yiyongeraho arimo iry’u Budage, u Bufaransa, Uganda na Tanzania.

Ntwari yavuze ko abohereza imbuto mu mahanga bafashijwe kubona umusaruro boherezayo no mu bihe bya Guma mu Rugo yamaze iminsi 21 mu Mujyi wa Kigali, bituma babasha kugera ku bahinzi aho bakorera ubuhinzi ntibahagarika kubagurira umusaruro.

“[..]Muri icyo cyumweru twabonye n’ubwiyongere mu bicuruzwa byongererwa agaciro byoherejwe, mu mahanga kandi byaguzwe ku giciro cyiza.”

Yongeyeho ko ibicuruzwa byaguzwe ku giciro cyo hejuru harimo amatunda n’ibindi, ariko nanone ngo koroshya ubucuruzi bwambukiranya imipaka byagize uruhare rukomeye mu kwiyongera kw’ibyo bicuruzwa usanga bikenewe ahatandukanye ku Isi.

NAEB ivuga ko mu mwaka w’ingengo y’Imari wa 2019/2020 u Rwanda rwohereje mu mahanga toni 31,788 z’umusaruro w’indabo, imboga n’imbuto, zinjije miliyari zikabakaba 28 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 28.7 z’amadolari y’Amerika).

Biteganyijwe ko bitarenze mu mwaka wa 2024 u Rwanda ruzaba rwinjiza miliyari zikabakaba 130 z’amafaranga y’u Rwanda mu buhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *