Rwamagana gutura si agahato: dore uko biteye

Kiliziya Gatolika Paruwasi ya Rwamagana yashyize ahagaragara uburyo abakristu bazatura ituro rya Noheli guhera ku mwana muto kugera ku mukozi bashyirirwaho amafaranga bazatanga.

Mu itangazo Padiri mukuru w’iyi Paruwasi yoherereje abakristu biciye ku mbuga nkoranyambaga bahuriramo no mu miryango remezo, rigaragaza ko umwana muto azatanga amafaranga 100frw naho umukozi wa Leta no mu bigo byigenga akishyura amafaranga 5000 Frw.

Rigira riti: “Umunyeshuri wiga mu mashuri abanza azatura 100 Frw, uwiga mu mashuri yisumbuye ature 200 Frw, uwiga mu mashuri yisumbuye na kaminuza ni 1000 Frw, urubyiruko rubarizwa mu miryango remezo ruzatura 2000 Frw, umukristu ubarizwa mu muryango remezo azatura 2000 Frw yaba umugabo cyangwa umugore babana mu rugo.”

Rikomeza rigira riti: “Umucuruzi n’umunyabukorikori, umukozi wa Leta cyangwa wo mu bigo byigenga azatura 5000 Frw bitabujije ko umukristu ufitiye ishyaka Kiliziya ye yatura igisumbuyeho.”

Iri tangazo abakristu benshi ntibarivuzeho rumwe kuko bamwe basanga kubashyiriraho amafaranga ntarengwa  ari ibibabuza gutanga amafaranga bafite nubwo yaba ari make.

Abandi bavuze ko ubusanzwe umuntu yagatuye bigendanye n’ibyo afite, umukristu atagashyiriweho ituro ntarengwa nk’uko iyi Paruwasi yabikoze.

Padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana, Ingabire Theophile aganira na MUHAZIYACU yavuze ko iri turo ryashyizweho nyuma y’ibiganiro by’abahagarariye abakristu n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika, yavuze ko barishyizeho babiganiriye n’abakristu ngo ku buryo ituro ryashyizweho ritazananira abakristu.

Ati: “Dufite urubuga dukoreraho ibiganiro ku bantu bafite ‘smart phones’ ibyo twemeje rero babiganira n’abakristu basanzwe, bakabyemeza, rero dukurikije ibihe turimo basanze iryo turo ritabananira, utaribonye nta kundi kuko si ituro ry’agahato.”

Padiri yakomeje avuga ko amafaranga bazatura azagurwa ibikoresho  bizakoreshwa mu Kiliziya,  ahamya ko imiryango itazabona ayo mafaranga ntacyo bazayitwara; ngo kuko si ituro ry’agahato.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *