Rusesabagina ngo ntabwo ari umunyarwanda ni imfubyi ya ONU

Rusesabagina waje arinzwe cyane nk’uko byakunze kugaragara mu maburanisha ye, yahise yinjira mu cyumba cy’iburanisha, afata ibyicaro ubundi ategereza ko abamwunganira baza.

Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha bikomeye, yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo ariko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwe, rutegeka ko akomeza gufungwa by’agateganyo.

Inteko y’Urukiko yageze mu cyumba cy’iburanisha saa 09:20, igahita isoma umwirondoro w’uregwa, agahita awuhakana.

Rusesabagina yavuze ko hari icyo yifuza ko gikosorwa mu mwirondoro we watanzwe mu rukiko, avuga ko adashaka ko bazajya bavuga ko ari Umunyarwanda kuko ari Umubiligi.

Yavuze ko kuva mu 1996 atari umunyarwanda kuko ngo ari bwo yasubije Passport ye n’irangamuntu agahita ahunga.

Ati “Kuva icyo gihe nahise mba impfubyi y’Umuryango w’Abibumbye.”

Ni ikifuzo cyashimangiwe n’umunyamategeko we Me Rugaza yasabye urukiko ko rugomba gufata uyu mukiliya we nk’Umubiligi aho kumufata nk’umunyarwanda.

Me Rugaza yahise abwira urukiko ko mbere ya 1999 mu Rwanda nta bwenegihugu bubiri bwabagaho.

Ati “Rero umukiriya wange umwirondoro mwasomye ntabwo ari uwe.”

Uregwa na we yahise yongera afata ijambo, avuga ko kuva yatangira kuburana yakunze guhakana uriya mwirondoro w’uko ari Umunyarwanda ariko ngo Urukiko rwakomeje “kubyirengagiza nkana.”

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo bugire icyo buvuga kuri izi nzitizi, bwavuze ko umwirondoro w’uregwa ari wo kuko kuva yafatwa mu bugenzacya no mu bushinjacyaha ari wo yatanze.

Ubushinjacyaha bwavuze ko impaka ku mwirondoro w’uregwa zazaburanwaho mu zindi manza aho kuba muri uru rwo gusaba kongera iminsi yo gufungwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko ubwo uregwa yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo, we ubwe yiyemereye uriya mwirondoro we, buvuga kandi ko uriya mwirondoro wa Rusesabagina utazigera uhinduka.

Me Rugaza watunguwe n’iyi mvugo y’Ubushinjacyaha, yahise avuga ko bitangaje kumva Ubushinjacyaha buvuga ko uko byagenda kose umwirondoro w’uregwa utazahinduka. Ati “Biragaragara ko ubushinjacyaha bufite ijambo rinini kuri Rusesabagina kurusha urukiko.”

Umucamanza yahise ategeka ko iburanisha rikomeza, Ubushinjacyaha buhita busaba Urukiko ko rwagaruye uregwa kugira ngo rumwongerere iminsi yo gufungwa by’agateganyo kuko iperereza rigikomeje.

Rusesabagina utanyuzwe n’iki cyemezo cy’urukiko, yahise agaruka ku ngingo y’uko atari umunyarwanda ati “Ubushinjacyaha nibwerekane passport yange y’inyarwanda cyangwa indangamuntu, nibabyerekane maze mbe Umunyarwanda.”

Umucamanza yabwiye uregwa ko izi nzitizi yazaziburana mu rubanza rwo mu mizi.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *