Rubavu FPR yatanze inka

Inteko rusange y’umuryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubavu, bamwe mu banyamuryango bayitabiriye bazituriye inka 8 bagenzi babo batishoboye, banasasira “abararaga kuri nyakatsi”.

Muri uyu muhango abanyamuryango bashya 620 barahiriye kuba muri FPR Inkotanyi.

Abahawe ubufasha butandukanye bavuze ko batewe ishema no kuba abanyamuryango kandi ari umwenda bahawe na bo bagomba gufasha bagenzi babo.

Uwahawe matela ati “Nahawe matela n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, ndishimye baratwubakiye, bampa amabati none ubu narindi kuryama hasi, mpawe matela urumva ariki nabagaya.’’

Nzabanita wahawe inka avuga ko inka izamufasha kuzamura ubukungu bw’umuryango we.

Ati ’’Ndishimye ko nanjye mbonye inka, ubuzima bwange n’umuryango bugiye guhinduka, abana babonye amata kandi azanamfasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza.’’

Yakoje avuga ko baterwa ishema n’ibikorwa FPR Inkotanyi ibakorera irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, uhora ashaka icyatuma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza.

Rucakabungo Pascal Vis Chairman wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rubavu yavuze ko biriya bikorwa babikora mu cyerekezo na gahunda bya Perezida Kagame wabyemereye abaturage, ubwo bamutoreraga kuyobora igihugu.

Ati ’’Ni gahunda y’umuryango nk’uko Chairman ku rwego rw’igihugu yashyizeho gahunda yo gufasha abaturage kugira ngo bagire imibereho myiza, tugomba gutera ikirenge mu cye aho turwanya imirire mibi duha abaturage inka.’’

Muri iyi nteko rusange kandi mu urwego rwo kurushaho kuzamura umutekano nk’ umwe mu mirenge igize Umugugi wa Gisenyi unakora ku mupaka uhuza u Rwanda na DR.Congo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi biyemeje kugura imodoka yo kunganira Police mu gucunga umutekano, bavuze ko bazagura iya miliyoni 30Frw.

Inteko rusange yarangiye batanze miliyoni 3Frw nk’ ikimenyetso cyo guha abandi urugero rwo kwiyubakira igihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *