Rubavu: abakoraga amafaranga y’amahimbano bafashwe
Polisi ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Mudende, yafashe Abantu babiri aribo Nyiramana Providance na Pascal Musabimana, bakwirakwizaga Amafaranga mu kagali Ka Nyundo, ariko akaba Amafaranga. Aba bantu bafashwe k’ubufatanye bw’Abaturage n’inzego z’ibanze batanze Amakuru.
Nkuko Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba CIP Karekezi Bonaventure, ngo Aba bombi bagendaga mu gasantere kari mu kagali ka Nyundo bakagira ibyo bagura mu baturage, ariko umwe mu bacuruzi aza kwitegereza Amafaranga ahawe asanga ni Amiganano ahita atanga Amakuru.
Yagize ati” bagendaga bafite inote nshyashya z’ibihumbi bitanu, bakagura utuntu duke kugira ngo bagarurirwe Amafaranga mazima. Nyuma rero umwe muri bo hari umucuruzi yagezeho, amuhaye iyo note arayitegereza asanga ari inyiganano, ahita abimenyesha Ubuyobozi.”
Yakomeje avuga ko Polisi ikihagera, bahise bafatwa uko ari babiri, ndetse na buri muntu wagize icyo amugurisha, yahise ahagera yerekana amafaranga bamuhaye yose, bagasanga ari amiganano. Aba bafashwe bemeye ko ayo mafaranga ari ayabo, ndetse banavuga ko aribo bayakoraga. Bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha RIB sitasiyo ya Mudende, kugira ngo bakorerwe idosiye.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba yaboneyeho gushimira bariya bacuruzi bagize amacyenga ku noti bahawe kandi bakihutira gutanga amakuru.
Ati “Turashimira abaturage batanze amakuru yatumye tubasha gufata bariya bantu, turakangurira n’abandi bose kujya barangwa n’ubushishozi igihe cyose bahawe inoti nshya kuko hari ubwo usanga ari amafaranga y’amahimbano. Abakora amafaranga y’amiganano baba basubiza inyuma ubukungu bw’igihugu. ”
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7). Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo gikozwe ku rwego mpuzamahanga, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).