RIP Pascal Lisuba

Inkuru y’urupfu rwa Pascal Lissouba w’imyaka 88 yamenyekanye kuri uyu wa 24 Kanama 2020.

Uyu mukambwe yaguye mu Bufaransa mu gace ka Perpignan aho yari asanzwe atuye.

Umuhungu wa nyakwigendera, Jérémie Lissouba ni we wamenyekanishije inkuru yo gutabaruka kwa se abinyujije kuri Facebook.

Yagize ati “N’umutima ushengutse, ndamenyesha urupfu rw’umubyeyi wanjye, Pascal Lissouba, wabaye Perezida wa Repubulika ya Congo waguye mu rugo rwe azize uburwayi.”

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukabwe yahamijwe kandi n’Umuvugizi w’Ishyaka rye rya Union Pan-African for Social Democracy (UPADS), Honoré Sayi wavuze ko ‘Yitabye Imana azize uburwayi’.

Pascal Lissouba yabonye izuba ku wa 15 Ugushyingo 1931, avukira mu gace ka Tsinguidi, mu Karere ka Mayoko gaherereye mu Majyepfo ashyira u Burengerazuba bwa Repubulika ya Congo.

Yize ibijyanye n’ubuhinzi ndetse aza kuba Minisitiri wabwo kuva 1963-1965, umwanya yavuyeho aba Minisitiri w’Intebe.

Pascal Lissouba washinze ishyaka rya UPADS, muri Kanama 1992 yaje gutorerwa kuyobora Repubulika ya Congo inshingano yakoze kugera mu Ukwakira 1997. Yavanywe ku butegetsi na Perezida Denis Sassou Nguesso binyuze mu Ntambara ya Gisivili.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *