RIB yamutaye muri yombi akekwaho ubutinganyi ku mwana w’imyaka17

Padiri Habimfura Jean Baptiste yafashwe ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021, afatirwa ku mupaka wa Rusumo agerageza kwambuka agana muri Tanzaniya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari yo, avuga ko iki cyaha cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati “Ni byo koko ku wa 11 Gashyantare 2021, Padiri Habimfura Jean Baptiste yarafashwe agerageza gutorokera muri Tanzaniya kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana w’umuhungu wabakoreraga.”

Avuga ko uyu mwana yakoreraga abapadiri muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kugira ngo iki cyaha kimenyekane ngo umwana wasambanyijwe ni we ubwe witangiye amakuru y’ihohoterwa yakorerwaga na Padiri.

Aramutse ahamijwe n’inkiko iki cyaha yahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 20 na 25 y’igifungo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *