RIB ikomeje gufata abarya ruswa

RIB yafunze Nzeyimana Eddy Palatin, umukozi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda.

 

RIB irashimira abatanze amakuru kugirango ukekwa afatwe kandi yongera kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi kidashobora kwihanganirwa mu gihugu cyacu.

Ukekwa ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) ukurikiranyweho kwaka no kwakira ruswa mu mirimo yari ashinzwe yo kugenzura imirimo y’ubwubatsi bw’imihanda.

Mu butumwa uru rwego rwashyize ku rukuta rwarwo rwa Twitter rwatangaje ko uwo mukozi yitwa Nzeyimana Eddy Palatin.

RIB yashimiye abatanze amakuru kugira ngo ukekwa afatwe yongera kwibutsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kidasaza kandi kidashobora kwihanganirwa mu gihugu cyacu.

 

Abakora mu bigo bya Leta bakomeje gufungwa bakekwaho icyaha cya ruswa aho uyu aje akurikira Dr. Gahakwa Daphrose yatawe muri yombi mu minsi ishize akekwaho ibyaha birimo ruswa.

Undi wanakatiwe ni Munyakazi wahoze ari Ministre w’amashuri

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *