RIB ikaba yatangiye iperereza kw’ihohoterwa ryakorewe umukuru w’umudugudu

Uwitwa Migambi Emmanuel utuye mu kagari ka Tunda, umurenge wa Kamabuye, Akarere ka Bugesera, usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Mububa ya 2, yakubiswe anakebwa ururimi nyuma yo gucyekwaho gusambana umugore wa Maniraguha Vianney.

Migambi arembeye mu bitaro by’akarere ka  Bugesera, ahagenewe indembe ( urgence) , ntabasha kuvuga, yabyimbye umusaya w’iburyo, igice cyacitse ku rurimi rwe aracyerekana.

Ubwo ikinyamakuru Celebzmagazine cyamusuraga aho arembeye, ntabwo cyabashije kuvugana nawe, ahubwo yakoresheje inyandiko, avuga ko yaba yaragambaniwe.

Avuga ko yari afitanye amakimbirane na Maniraguha Vianney, akeka ko amusambanyiriza umugore.

Ati “Nari ngiye gusura murumuna wanjye mu murenge wa Ngeruka, umugore arampamagara ngo ngende anyereke aho aba, nkihagera umugabo azana n’abantu batandatu bafite amahiri n’ibyuma batangira ubwo”.

Umukobwa ufitanye isano na Migambi Emmanuel, wari ku bitaro yavuze ko  yigeze kugirana ikibazo (Migambi) na Vianney, ubwo yacyekaga ko yaba aryamana n’umugore we, Margueritte. Avuga ko umugabo yigeze gusanga umugore we ari kumwe na Migambi, bari guhimba indirimbo za Korali baririmbamo yo mu Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi i Tunda, ibyo gutangira kubakeka bitangira ubwo.

Ati “Yaketse ko babikoze kandi ari uko baririmbana… umugore aritahira ni itorero ryagiye kumucyura”

Undi muturage avuga ko bitoroshye kwemeza ko yasambanaga na Margueritte, ariko na none ko atamugira umwere.  “Si namushinja kuko yabanaga n’abantu bose kandi n’abagore bari mu bo yayoboraga ariko si namugira umwere kuko amaze hafi umwaka atabana n’umugore we w’isezerano”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngeruka, Rwasa Patrick ahamya aya makuru, agira ati “Koko byabayeho, umuyobozi w’umudugudu wo mu murenge wa Kamabuye , yakorewe urugomo ariko bivugwa ko na we yaba yararutewe no gusambanya umugore w’undi mugabo” .

Yatangaje ko nta makuru arenze yatanga, ibindi byabazwa RIB yakurikiranye iki kibazo. Yemeza ko ari uwaciwe ururimi n’ababikoze, bose ari abo mu murenge wa Kamabuye abereye umuyobozi.

Biteganijwe ko uyu munsi ku wa 28 Ugushyingo 2018, Migambi yimurirwa mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe gusa nta kizere afite cyo gusubirana kw’ururimi rwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *