Rayon Sports isezerewe muri CECAFA Kagame Cup itageze muri 1/2

Rayon Sports isezerewe mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup itageze muri 1/2 nyuma yo gutsindwa na KCCA 2-1 muri 1/4.

Rayon Sports yageze muri 1/4 nyuma yo kuzamuka mu itsinda A ari iya kabiri inyuma ya TP Mazembe.

Uyu mukino ukaba wari wabanjirijwe n’undi wa 1/4 wari wahuje TP Mazembe yasezerewe na Azam FC itagezee muri 1/2 nyuma yo gutsindwa 2-1.

Umutoza Ovambe Mathurin wa Rayon Sports yari yahisemo kubanzamo abakinnyi babanjemo mu mikino 2 ya mbere y’amatsinda yose yatsinze, uwo yatsinze TP Mazembe 1-0 ndetse n’undi yatsinze Atlabara FC 2-0

KCCA iba yabonye igitego mu munota wa mbere ku mupira Amran yari atakaje bakinjirana ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko batera mu izamu ukanyura iruhande gato rw’izamu.

KCCA yakomeje gusatira cyane ndetse igenda ibona amahirwe menshi ariko babanza kugorwa n’ubwugarizi bwa Rayon Sports bwari buyobowe na Herve na Saidi ndetse n’umunyezamu Kimenyi Yves.

Ku munota wa 34 ku burangare bwa bamyugariro ba Rayon Sports, Allan Okello yazamumanye umupira ahindura imbere y’izamu maze Mustapha Kizza atsinda igitego cya mbere.

Rayon Sports itabonye amahirwe menshi muri iki gice, yagerageje kwishyura ariko igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Rayon Sports yatangiye igice cya kabiri ishaka igitego ku kabi na keza maze ku munota wa 48 ku bwumvinane buke bwa ba myugariro ba KCCA, Rugwiro Herve yaje kwishyurira Rayon Sports.

Ku munota wa 53 Rayon Sports yakoze impinduka havamo Iranzi hinjiramo Bizimana Yannick.

KCCA bitewe n’igitego yari imaze kwishyurwa, yatangiye gusatira cyane ndetse ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga.

Rayon Sports nayo yanyuzagamo igasatira ariko ntibitange umusaruro.

Ku munota wa 66 Rutanga Eric yazamukanye umupira ahura na Ciza aje kuwafata ntibakumvikana maze baragongana umupira ufatwa na KCCA barawuzamukana maze Muzamiru Mutyaba atanga umupira Jackson Nunda atsinda igitego cya 2.

Ku munota wa 78 Kimenyi Yves yakoze akazi gakomeye cyane nyuma yo kwisanga asigaranye na Allan Okello maze amuteye awukuramo.

Ku munota wa 83 Rayon Sports yakoze impinduka za nyuma havamo Olokwei Commodore hinjiramo Irakoze Saidi.

Ku munota wa 71 Ciza Hussein yahaye umwanya Mugisha Gilbert.

Rayon Sports yakomeje gushaka uburyo yishyura iki gitego ariko biranga maze umukino urangira ari 2-1 maze Rayon Sports isezererwa mu irushanwa itageze muri 1/2.

KCCA ikaba izahura muri 1/2 n’ikipe izarokoka hagati ya Green Eagles na Gor Mahia, Azam FC yo ikazahura n’izakomeza hagati ya APR FC na AS Maniema

11 babanjemo ku mpande zombi

KCCA: Charles Lukwago, Mustapha Kizza, Peter Magambo, Kato Samuel, Musa Ramathan, Herbert Achai, Muzamiru Mutyaba, Gift Ali Abubakar, Jackson Nunda, Mike Mutyaba na Allan Okello

Rayon Sports: Kimenyi Yves, Rugwiro Herve, Iragire Saidi, Rutanga Eric, Iradukunda Eric, Cizs Hussein, Nshimiyimana Amran, Kakule Mugheni Fabrice, Olokwei Commodore na Ulimwengu Jules

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *