Perezida w’uburundi yarekuye imfungwa mucyo yise impuhwe za Noheri

Abanyamakuru bane b’ikinyamakuru Iwacu bari bamaze imisi 430 muri gereza bagiriwe imbabazi n’umukuru w’igihugu Gen Maj Evaritse Ndayishimiye, ubu bakaba bafunguwe.

Agnès Ndirubusa, Christine Kamikazi, Egide Harerimana na Terence Mpozenzi bari bafatiwe muri komine Musigati, ahariko habera intambara hagati y’abantu bitwaje intwaro n’igisirikare cy’Uburundi.

Bashinjwe ubwinjiracyaha, bacirwa urubanza rwo gupfungwa imyaka ibiri n’igice hamwe n’ihazabu y’amafaranga y’amarundi agera ku muliyoni. Aba banyamakuru bahakana icyaha.

Bavugana na BBC kuri uyu mugoroba bamaze gusohoka muri gereza, bavuze ko banezerewe cyane kuko bagiye kurira Noel mu miryango yabo.

Agnes Ndirubusa, umwe muri bo, aseka ati:”Ndanezerewe cyane kuba turekuwe, njyewe n’abo turi kumwe tugasubira mu miryango yacu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *