Perezida Trump ari gushaka kugundira ubutegetsi nk’abanyafurika

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yanze kwiyemeza kuzahererekanya ubutegetsi mu mahoro natsindwa amatora ya perezida yo mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, yagize ati: “Tuzagomba kureba uko bigenda. Ibyo murabizi”.

Bwana Trump yanavuze ko yemeza ko ibizava mu matora bishoboka ko bizacyemurirwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Amerika, nanone yongera kuvuga ko adashira amakenga uburyo bwo gutora hifashishijwe uburyo bw’iposita avuga ko bwabamo uburiganya.

Leta zimwe z’Amerika zikomeje gushishikariza abaturage kuzatora bifashishije iposita, zivuga ko bicyenewe ko Abanyamerika barindwa icyorezo cya coronavirus.

Ejo ku wa gatatu nimugoroba (ku masaha y’Amerika), Bwana Trump yabajijwe n’umunyamakuru niba yakwizeza ko azahererekanya ubutegetsi mu mahoro “atsinze, atsinzwe cyangwa anganyije” na Joe Biden.

Kugeza ubu, mu gihe habura iminsi 41 ngo amatora abe, amakusanyabitekerezo mu gihugu agaragaza ko Bwana Biden arusha Perezida Trump amahirwe menshi yo kuba yatsinda amatora.

Bwana Trump, wo mu ishyaka ry’abarepubulikani, yagize ati: “Maze igihe ninubira bikomeye amatora. Kandi amatora ameze nabi cyane”.

Ubwo umunyamakuru yasaga nk’umuhinyuza avuga ko “abantu barimo guteza imidugararo”, Bwana Trump yahise asobekamo ati: “Va ku by’amatora, kandi uzabona ko azaba arimo amahoro cyane – nta hererekanya rizabaho, mvugishije ukuri, hazakomeza ubutegetsi buriho”.

Mu 2016, Bwana Trump nabwo yanze kwiyemeza ko azemera ibyavuye mu matora aho yari ahatanye na Hillary Clinton wo mu ishyaka ry’abademokarate, yavugaga ko Madamu Clinton abangamiye demokarasi.

Byarangiye Bwana Trump atsinze ayo matora, nubwo yabuzeho amajwi miliyoni eshatu ku kigero cyari kimenyerewe cy’intsinzi, amatora yakomeje kunenga nubwo yari yayatsinze.

Mitt Romney, senateri w’umurepubulikani, udasanzwe muri iryo shyaka kuko ajya anyuzamo akanenga Perezida Trump, ejo ku wa gatatu yanditse kuri Twitter ati:

“Icya ngombwa muri demokarasi ni ihererekanya ry’ubutegetsi mu mahoro; ibyo bitabayeho byaba ari muri Belarus [ahaherutse kuba amatora atavuzweho rumwe]”.

“Ikintu icyo ari cyo cyose cyo kuvuga ko perezida ashobora kutazubaha ibi biteganywa n’itegekonshinga ni ibintu bitakwiyumvishwa kandi bitakwemerwa”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *