Perezida Kagame yifurije Macro gukira vuba

Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yageneye ubutumwa mugenzi we w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, ubutumwa bumwifuriza gukira vuba icyorezo cya COVID-19 yanduye.

Ku wa 17 Ukuboza 2020 ni bwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mu Bufaransa ’Champ Élysée’ byatangaje ko Macron yanduye Coronavirus. Byavuze ko yapimwe agasanganwa virus mu mubiri we nyuma yo kugaragaza ibimenyetso byayo birimo umunaniro no gukorora. Kuva icyo gihe ntabwo arakira kiriya cyorezo.

Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye, yamwifurije gukira vuba no kuryoherwa n’iminsi mikuru isoza umwaka.

Ati: “Naratinze ariko nifurije mbikuye ku mutima Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron gukira byihuse muri iki gihe cy’iminsi mikuru na nyuma yayo.”

Cyakora cyo n’ubwo Perezida Macron amaze icyumweru yaranduye COVID-19, yakomeje imirimo ye irimo kwitabira inama yifashishije ikoranabuhanga, ndetse ibiro bye bivuga ko ameze neza ndetse akaba ari kugaragaza ibimenyetso by’uko ari koroherwa.

Abayobozi bo mu Bufaransa bafite impungenge ko ibihe by’iminsi mikuru bishobora gusiga ubwandu bwa COVID-19 bwariyongereye nyuma y’uko mu cyumweru gishize, umubare w’abamaze guhitanwa n’iki cyorezo warenze 60,000.

Mu Bufaransa umubare w’abamaze kwandura Coronavirus ni miliyoni 2.51 mu gihe abasaga ibihumbi 187 bakize.

Cyo kimwe no mu bindi bihugu Guverinoma y’u Bufaransa iheruka gutangaza ko ku Cyumweru hazatangizwa ubukangurambaga bwo gukingira abantu haherewe ku bakozi bo kwa muganga n’abasheshe akanguhe.

Hashize iminsi mike inkingo ebyiri zirimo urwakozwe na Pfizer ifatanyije na BioNTech, ndetse n’urwakozwe na Moderna zigaragajwe nk’izifite ubushobozi bwo kurinda uwazihawe ku kigero kirenze 90%, zikaba ziri mu zizahabwa Abafaransa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *