Pedro byavuzwe ko yakoreshaga amarozi mu muziki yarangije kaminuza

Umuhanzi wa mamaye muri muzika Nyarwanda Niyigena jean pierre uzwi ku mazina ya pedro someone, umwibukire mu ndirimbo impungenge yafatanyije na P Fla,umukobwa mwiza yahuriyemo na Amag the Black tutibagiwe n’iyabiciye bigacika yise umugore mwiza.

Pedro someone ntago Ari izina ritoya muri muzika Nyarwanda doreko Ari urugendo yatangiye kera kugeza ubwo mu mwaka wa 2014 yagarutse mu bitangazamakuru hano bitandukanye hano mu Rwanda Aho yari yatangaje ko agiye kuyoboka abapfumu bakamuha uburozi nawe akoresha yamamara.

Nyuma yaho yaburiwe irengero muri muzika  akongera kuvugwa mu itangazamakuru kubutumwa yageneye abantu mu gihe cya Covid-19 ndetse n’inkuru y’akababaro kubakunzi be ubwo ubwo yahanukaga kunzu yagiye gusura inyubako ze zigerereye mu karere ka gasabo umugi wa Kigali.

Mu minsi ishize niho yifashishije imbuga nkoranyambaga ziwe yashimye Imana yamurinze mu rugendo yaramazemo iminsi rwo gusoza amasomo yiwe arangije muri Kaminuza ya Gitwe iherereye mu ntara y’amagepfo Aho yashoje mu ishami ry’ikiganga (nursing).

Fiesta250 twamuganirije maze atubwira ko ari ibintu bishimishije kuri we ndetse aniteguye gukomeza akazi ke k’ikiganga ariko akagaruka muri muzika nubwo ngo  akazahindura umuvun, Aho azerekeza mu ndirimbo gakondo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *