Nyuma yo guhabwa impano n’uwahoze ari umugabo we, Shaddibu na Shaffy bari gutwika

Umwamikazi wa Instagram, Shaddyboo yaciye amarenga ko yaba ari mu rukundo n’umusore w’umuhanzi nyarwanda Shaffy wibera muri Amerika, ni ku munsi w’isabukuru ye y’amavuko.

Buri tariki ya 6 Mutarama uyu muhanzi yizihiza isabukuru y’amavuko, ku munsi w’ejo Mbabazi Shadia [Shaddyboo] yamwifurije isabukuru akoresheje amagambo y’imitoma agaragaza nk’aho bari mu rukundo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yabwiye uyu musore ko yari kumuzanira impano nziza ku munsi we w’amavuko ariko yibuka ko amufite.

Ati“mu by’ukuri numvaga nshaka kukuzanira ikintu gitangaje kandi gishimishije ku isabukuru yawe ariko nibuka ko umfite. Isabukuru nziza Shaffy.”

Nta kintu Shaffy yigeze amusubiza, ikindi aba bombi nta n’umwe wifuje kuba yagira icyo atangaza kubivugwa kuri uru rukundo ruvugwa hagati yabo.

Muri Gicurasi 2020 ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, Shaddyboo yabajijwe niba nyuma yo gutandukana na Meddy Saleh niba yaba yarongeye kujya mu rukundo, yavuze ko ari mu rukundo nyarwo n’umusore mwiza ariko igihe cyo kumutangaza kitaragera.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *