Nyanza: yabyaye abana batatu b’impanga ariko nta bushobozi bwo kubarera

Seraphine Mukeshimana utuye mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Nyanza mu  Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yabyaye abana batatu b’impanga (abahungu babiri n’umukobwa umwe) baje basanga abandi barindwi asanganywe.

Uyu mubyeyi ubu uri mu bitaro by’Akarere ka Nyanza yabyariyemo, aravuga ko yishimiye kubyara aba bana batatu b’impanga barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe ariko ko ubushobozi bwo kubarera buzamugora kuko asanzwe afite abandi bana barindwi.

Aba bana bahise bajyanwa mu cyumba cy’impinja kugira ngo bitwabweho, uyu mubyeyi avuga ko ajya kubareba muri buri minota icumi kugira ngo anabonse.

Ati “Nishimye kuko nageze mu bitaro bahita bamfasha ndababyara neza, abaganga bahita babajyana aho kubitaho byoroshye.”

Mukeshimana avuga ko umuryango we usanzwe ubayeho mu buryo bugoye kuko “Nsanzwe ncururiza ku gataro nkanahinga mu mirima y’abandi ubuzima ntibworoshye.”

Nzeyimana Amielli w’imyaka 50 y’amavuko akaba ari n’umugabo w’uyu mubyeyi, avuga ko urugo rwabo rusanzwe ruri mu kiciro cya kabiri cy’Ubudehe.

Avuga ko basanzwe babayeho mu buryo bugoranye, ubu bikaba bigiye kwiyongera kuko mu bana barindwi basanganywe hiyongereyeho abandi batatu babyariye icya rimwe.

Nzeyimana nawe ati “Ntakindi nkora uretse kwatisha imirima y’abandi nkahinga.”

Dr. Emile Tuyishime uyobora ibitaro by’Akarere ka Nyanza avuga ko kubyara abana batatu umunsi umwe bisanzwe bibaho n’ubwo mu mezi arenga icumi amaze ayobora ibi bitaro ari ubwa mbere bibayeho, akemeza ko aba bana bavutse umunsi umwe ubuzima bwabo buhagaze neza

Ati “Dufite ubushobozi n’abaganga babyize, abana bari kubitaho bameze neza, cyane ko dufite n’ibikoresho bihagije.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasama, Egide Bizimana avuga ko aba babyeyi batari abagenerwabikorwa b’inkunga y’ingoboka, akavuga kandi ko kuba babyaye abana batatu umunsi umwe ari mahirwe babonye kandi ko ubuyobozi buzababa hafi.

Ati “Nibava mu bitaro nk’ubuyobozi n’abaturage tuzafatanya turebe icyo twabafasha kugira ngo ubuzima bw’umubyeyi n’abana bugende neza.”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *