Nyanza: Abaturage ba Busasamana biyemeje kuzaba aba mbere mu mihigo

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Busasamana buhereye ku isibo kugeza ku Murenge bafatanyije n’abafatanyabikorwa bawo bishimiye ko babonye umwanya wa kabiri mu kwesa imihigo mu Karere ka Nyanza bahiga ko umwaka utaha bazaza imbere y’indi Mirenge.

Umukuru w’Umudugudu wa Kivumu mu Kagali ka Nyanza, Ndayisenga Francois ni we uhagarariye abandi Bakuru b’Imidugudu avuga barushijwe ibice by’amanota, bityo ko mu mwaka utaha w’imihigo kurushwa.

Ati “Twarushijwe na Busoro ibice bine (0.4%) si n’inota kuko yagize 86.4% twe Busasamana tugira 86%, ibyo bice bine rero byaturiye ahantu ku buryo umwaka utaha tugomba kuba aba mbere.”

Uhagarariye urugaga rw’abikorera (PSF) mu Murenge wa Busasamana, Munyambonwa John yashimiye Leta y’u Rwanda yashyizeho gahinda yo guhiga imihigo kuko na bo ubwabo abikorera bahiga imihigo umwaka washira bakisuzuma uko bayesheje, avuga ko imihigo yose bazayesa bakaza ku isonga barushije abandi mu Karere kose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasama, Egide Bizimana avuga ko ntacyo bageraho badafatanyije n’abafatanyabikorwa babo.

Ati “Abafatanyabikorwa dufatanya muri byinshi, guhiga kuba aba mbere na byo tugomba gufatanya ibyo twiyemeje byo kuba aba mbere mu Karere tukabigeraho.”

Umurenge wa Busasamana ugizwe b’Imidugudu 58 n’Utugari 5, ushimirwa uko witwaye muri Mituweli kuko ari wo uza ku isonga mu Karere ka Nyanza, mu kwesa imihigo ukaba waraje ku mwanya wa Kabiri ukurikiye Umurenge wa Busoro.

Uko imirenge yakurikiranye mu kwesa imihigo 2019/2020 mu karere ka Nyanza

1.Busoro
2.Busasamana
3.Muyira
4.Kigoma
5.Mukingo
6.Rwabicuma
7.Ntyazo
8.Nyagisozi
9.Cyabakamyi
10.Kibirizi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *