Nyamusabanuruhato! Umusore yishe inka ya Sebukwe kubera ko yanze kumushyingira

Uwitwa Nizeyimana Aimable w’imyaka 24 y’amavuko yatawe muri yombi akekwaho kwica Inka y’uwitwa Munyaneza Gideon wo mu mudugudu wa Kizenga akagari ka Gitaraga umurenge wa Murama nyuma nyirayo ngo abe ariwe yica.

Tariki 18 Nzeri 2020 Munyaneza Gédeon w’imyaka 46 yarabyutse asanga inyana yahawe muri girinka yari mu kiraro  yapfuye ,ndetse n’uwayishe yayishe ayinigishije imigozi yo mu ijosi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020 nibwo Nizeyimana usanzwe ari Umurundi yarafashwe nyuma y’uko yishe Inka y’iwabo w’umukobwa yateritaga.

Amakuru IGIRE ifite avuga ko mu ibazwa, Nizeyimana yahise yemera icyaha cyo kwica iyo nka asobanura ko yabitewe n’umujinya.

Ngo mu ijoro saa mbiri tariki 18 Nzeri,yagiye mu rugo rwa Munyaneza agiye kureba umukobwa we witwa Niyigena Solange w’imyaka 20 y’amavuko kuko yamukundaga ariko iwabo baramumubujije,maze akomanze ku idirishya ry’icyumba araramo yanga kumuvugisha .

Nyuma ngo yavuye kuri iryo dirishya ajya kwicara hafi y’ikiraro cyarimo inka ahanywera inzoga yitwa icyuma yari afite ategereje Munyaneza ngo amwice kuko yamwimye umukobwa we.Ubwo amubuze bigeze saa yine yafashe umugozi yari yitwaje maze awunigisha inka arayica ahita agenda.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Murama, Mugirwanake Charles ,yemereye IGIRE ko amakuru y’uko iyo nka yishwe ariyo ariko yirinda gutangaza niba hari uwaba yatawe muri yombi acyekwaho Icyo cyaha.Avuga ko nabo bategereje iby’urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruri bubamenyeshe.

Twagerageje kubaza umuvugi wa RIB,Dr Murangira Thierry,atubwira ko agiye kudushakira amakuru y’impamo.

Niyagira Icyo adurangariza turabibamenyesha.

Nubwo bimeze gutyo ariko,kuri ubu Nizeyimana afungiye kuri sitasiyo ya RIB Rukira ari gukorerwa dosiye ndetse n’iperereza rikaba rigikomeje.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *