Nubwo ashinjwa kwiba amajwi , urukiko rwemeje ko ariwe watsize

Urukiko rw’Ikirenga muri Ghana rwemeje bidasubirwaho intsinzi ya Perezida Nana Akufo-Addo mu matora yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, rutera utwatsi ibirego by’abatavuga rumwe na Leta bavugaga ko habayemo uburiganya.

Bamwe mu batavuga rumwe na Leta barimo John Mahama wahoze ari Perezida, bari baregeye urukiko barusaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora, rugategeka ko asubirwamo, nkuko BBC yabitangaje.

Urukiko rwatangaje ko Akufo yabonye amajwi asaga 50 % (yagize 51.2 %) bityo ko kuba hari ibyo Komisiyo y’amatora yakosoye ntacyo byahinduye ku byavuye mu matora.

Urukiko rwatangaje ko ibyatangajwe na Komisiyo ari byo kandi bigaragaza ugushaka kw’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *